Mu gihe mu guhera ku itariki 02 Ugushyingo biteganyijwe ko amashuri yongera gusubukurwa mu byiciro byateganyijwe umwaka w’amashuri ugakomereza aho wari ugeze mbere y’umwaduko wa Covid-19, hirya no hino mu gihugu habaye inama nyunguranabitekerezo yiga aho imyiteguro igeze no ku bibazo bitandukanye biri mu burezi, ariko by’umwihariko ku kijyanye no kongera amafaranga y’ishuri minisiteri y’uburezi ikaba ivuga ko iki atari cyo gihe.
Inama nyunguranabitekerezo ziga ku burezi zabaye guhera kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 28 Ukwakira, mu Ntara n’Umujyi wa Kigali zari ziyobowe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamaliya, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikoranabuhanga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette.
Iyi nama yitabiriwe n’Abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali, Abayobozi b’Uturere, Abashinzwe uburezi mu Turere n’Imirenge, abahagarariye abayobozi b’Ibigo by’amashuri mu byiciro byose, haganirwa kuri gahunda y’itangira ry’amashuri, aho imyiteguro igeze na sitati yihariye y’abarimu.
Atangiza inama y’Uburezi ku mugaragaro, Minisitiri w’Uburezi Dr.Valentine Uwamariya yasobanuye impamvu y’iyi nama ko igamije gusuzumira hamwe aho imyiteguro y’itangira ry’amashuri igeze, imyiteguro yo kwakira abanyeshuri ndetse akaba n’umwanya wo gusobanura sitati igenga abarimu.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine wari mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza yibukije ko nubwo amashuri agiye gutangira abayobozi b’ibigo batemerewe kuzamura amafaranga y’ishuri.
Dr Uwamariya yagize ati: “Turasaba abayobozi b’ibigo kutongera amafaranga y’ishuri, ababyeyi babanze bishyure amafaranga y’ishuri y’amezi 3 nkuko bisanzwe, ayo mezi azajya kurangira baragiranye inama n’ababyeyi n’inzego zitandukanye kandi tubona neza aho Covid-19 iganisha.”
Ku kibazo cy’amasoko aho ibigo by’Amashuri bisaba ko byahahira ku masoko y’aho biherereye, minisitiri Uwamaliya yavuze ko amashuri azafungura hakoreshwa uburyo bwari busanzwe ariko ubuvugizi buzakomeza kugira ngo iki kibazo kibonerwe igisubizo vuba.
Yakomeje agira ati: “Nituza kubasura ntabwo tuzaba tuje mu bugenzuzi gusa ahubwo tuzaba tuje no kureba ibindi bibazo dufatikanye no kujya inama zo kubikemura cyane cyane muri ibi bihe bidasanzwe amashuri atangiyemo.”
Yakomeje asaba buri wese gukora ibishoboka byose kugira ngo abanyeshuri bose basubire ku mashuri hitabwa cyane ku banyeshuri badafite Ibikoresho by’ibanze cyangwa abafite ibindi bibazo byihariye byabangamira abana mu gusubira ku ishuri.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikoranabuhanga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, wari mu Mujyi wa Kigali, we yavuze ko uruhare rw’ababyeyi n’abarezi rukenewe cyane kugira ngo ubuzima bw’abana bagiye gusubira ku ishuri bugende neza kubera ko haramutse hagaragaye ibibazo ku byiciro by’amashuri bigiye gutangira byagira ingaruka ku byiciro bitaratangira.
Ati: “Turabizi ko imiryango myinshi yagizweho ingaruka na Covid19, ariko nanone dukwiye kuzirikana ko tugomba gushyiramo imbaraga zacu zose kugira ngo gahunda yo kugaburira abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye izashyirwe mu bikorwa”.
Mu Ntara y’Iburengerazuba, mu ijambo ry’ikaze, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse yagize ati:”Muri iki gihe, ni ngombwa ko akazi turimo gukora kose katugeza ku itangira ry’amashuri , nyuma y’igihe kinini amashuri afunze kubera icyorezo cya COVID-19”.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, wari muri iyi ntara, yavuze ko hakurikijwe ingengabihe y’ingendo z’abanyeshuri, tariki 29/10/2020, Abanyeshuri biga mu Turere twa Rutsiro na Karongi bazagera ku mashuri bigagaho.
Ati: “Ndizera ntashidikanya ko mwese mwiteguye kwakira abana no kubafasha mu buryo bwose bushoboka.”
Nawe yakomoje ku kijyanye no kongera amafaranga y’ishuri maze agira ati: “Iki si igihe cyo kongera amafaranga y’ishuri, kuko , kimwe n’abandi bose, ababyeyi nabo bagezweho n’ingaruka za COVID-19”.

Ku bijyanye no kwimura abarimu bakeneye kujya kwigisha ahandi ku bw’impamvu zabo bwite (Mutation), Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, Dr Irene Ndayambaje.
Yagize ati: “Biratangaje ko hari abarimu bajya basaba kwimurwa, bataratangira akazi. Umwarimu yamara kubona ibaruwa imuha akazi, agatangira gusaba kwimurwa!
Guhera ku itariki 02 Ugushyingo 2020, rero ubwo abanyeshuri bazaba basubukura amasomo yabo, mwarimu nawe ategerejwe mu ishuri yigishagamo, ntabyo kwimukira ahandi.


