Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 2

elhlrlhwkaai21q.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 29 Ukwakira 2020 yatangaje ko abantu banduye icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 2 mu bipimo 1725 byafashwe. Barimo 1 wabonetse mu Karere ka Burera n’undi muri Nyagatare. Abamaze gukira iki cyorezo ni 4851, abakirwaye bo ni 245. Abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri rusange ni 5131 mu bipimo 553,876 byafashwe […]

Ingabo za Uganda zarasanye n’iza Sudani y’Epfo, hapfa abasirikare babiri

Abasirikare babiri ba Sudani y’Epfo ku wa Kabiri w’iki cyumweru barashwe n’Ingabo za Uganda barapfa undi umwe zimufata mpiri, nyuma y’ubushyamirane bwahurije impande zombi ku mupaka ugabanya ibihugu byombi. Umuvugizi w’Igisirikare cya Sudani y’Epfo, Maj Gen Lul Ruai Koang, yemeje urupfu rwa bariya basirikare avuga ko intandaro yo kugira ngo abasirikare b’impande zombi bakozanyeho ari […]

Kurwana na byo bikubiyemo imyumvire-Perezida Kagame abwira abitegura kuba Abofisiye

img_20201029_185623.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura bagiranye ibiganiro n’abanyeshuri bitegura kuba Abofisiye bo mu ngabo z’u Rwanda. Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ivuga ko ibi biganiro byabereye mu Ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako riherereye mu karere ka Bugesera. […]

Karasira avuga ko u Rwanda iyo rutagira Kagame ruba rumeze nka Somalia

Karasira Aimable wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mbere yo kwirukanwa muri Kanama uyu mwaka, asanga u Rwanda ruba rumeze nka Somalia iyo rutagira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Karasira abishingira ku kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame yarafashe iya mbere mu gushyira ibintu mu buryo, ku buryo inzangano zari mu […]

DRC: Igitero cya ADF cyahitanye umubare munini w’abasivili

Inyeshyamba z’umutwe wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo zagabye igitero mu gace ka Bayeti mu mujyi wa Beni bica abasivili 18 banasahura amaduka y’abaturage. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 2 Ukwakira 2020 nk’uko ikinyamakuru ActualitĂŠ kibitangaza. Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Abarwanyi ba ADF […]

Urupfu rwa Gen. Kahimbi: Fondation Bill Clinton ihangayikishijwe n’iperereza ritava aho riri

Nyuma y’amezi 8 uwahoze akuriye ubutasi bwa gisirikare muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Gen. Delphin Kahimbi, apfuye, ‘Fondation Bill Clinton’ ihangayikishijwe no kuba iperereza ku rupfu rwe rigenda biguruntege nubwo hari abantu batanu bafunze bakekwaho kurugiramo uruhare. Umurambo wa Gen. Delphin Kahimbi uracyari mu buruhukiro bwa bimwe mu bitaro by’i Kinshasa byitwa ‘HĂ´pital du […]

USA: Umukobwa w’imyaka 17 wafotoye iyicwa rya George Floyd agiye guhembwa

Umuryango PEN America, uharanira uburenganzira bwo gutangaza icyo umuntu ashaka muri Amerika no ku Isi, kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 27 Ukwakira watangaje ko ugiye guha igihembo cya PEN / Benenson Courage, umukobwa w’imyaka 17 witwa Darnella Frazier wafashe amashusho y’Umwirabura George Floyd yicwa. Umuyobozi w’uyu muryango, Suzanne Nossel, mu butumwa yanyujije kuri twitter […]

Abari mu byiciro by’ubudehe by’abifashije barasabwa uruhare mu kuzamura abandi

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase yahamagariye Abanyarwanda bari mu byiciro by’ubudehe by’abifashije (A, B) nabo kugira uruhare mu kuzamura bagenzi babo bafite ubushobozi bukeya kugirango igihugu cyose gikomeze kuzamukira rimwe. Ibi Prof. Shyaka Anastase yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Radio 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane asobanuro icyo ibyiciro by’ubudehe aricyo. Ministiri […]

Indege 10 za mbere z’indwanyi zifite ikoranabuhanga rikataje

81abf7cuitl._sl1500_.jpg

Indege z’intambara ni ikintu cy’ingenzi ku gisirikare cyose cyo mu kirere kandi ingero za F-35 Lightning II na F-22 Raptor zigaragaza ubuhangange bwazo. Urubuga Airforce-technology rurasesengura indege icumi za mbere z’indwanyi ku Isi, rushingiye ku mwihariko wazo, ikoranabuhanga rizigize, intwaro zikoresha ndetse n’imikorere yazo. Lockheed Martin F-35 Lightning II F-35 Lighting II ni yo ndege […]

RDC: Umwofisiye mukuru wa FARDC yaburiwe irengero afite arenga 83,000,000 Rwf

Inzego za gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ziri gushakisha umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye w’iki gihugu uheruka kuburirwa irengero atwaye amafaranga $85,000 (arenga gato 83,000,000Rwf). Amakuru aturuka mu nzego za gisirikare za RDC avuga ko uyu musirikare ufite ipeti rya Majoro witwa Sukumi Willy, yabuze kuva ku wa Gatatu tariki ya 28 […]

Abayobozi b’ibigo basabwe kwirinda kongera amafaranga y’ishuri

ela9bjwxuaasyns.jpg

Mu gihe mu guhera ku itariki 02 Ugushyingo biteganyijwe ko amashuri yongera gusubukurwa mu byiciro byateganyijwe umwaka w’amashuri ugakomereza aho wari ugeze mbere y’umwaduko wa Covid-19, hirya no hino mu gihugu habaye inama nyunguranabitekerezo yiga aho imyiteguro igeze no ku bibazo bitandukanye biri mu burezi, ariko by’umwihariko ku kijyanye no kongera amafaranga y’ishuri minisiteri y’uburezi […]

Hon. Bamporiki yasubije uwamusabye kubarira iminsi ye ku ntoki

Nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangarije ko rwataye muri yombi Jean Bosco Mutangana wabaye Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Uwitwa Kayitare Benon yasabye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard gutangira kubarira iminsi ye ku ntoki. Uyu Kayitare wishimiye uburyo Umukuru w’Igihugu akosora abo we yise “inkomamashyi”, yageze aho avuga ati: “@Bamporikie tangira […]

Rutahizamu wa APR FC yirukanwe mu mwiherero azira gusuzugura umutoza

Ikipe ya APR FC, yamaze guhagarika by’agateganyo rutahizamu wayo Ishimwe Kevin azira gusuzugura umutoza mukuru, Mohammed Adil Erradi. Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira, ni bwo Kevin yahagaritswe by’agateganyo, anirukanwa mu mwiherero mu gihe ubuyobozi bwa APR FC bukiganira ku bihano agomba gufatirwa. Ikipe ya APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo yemeje […]

Uganda: Ibihangange ku Isi byaba biri inyuma ya Bobi Wine mu matora ateganyijwe

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziratangaza ko nta mukandida n’umwe zishyigikiye mu matora rusange ateganyijwe muri Uganda muri Gashyantare 2021, ndetse zishimangira ko ziteganya ibihano ku bantu cyangwa imiryango izagerageza kwivanga muri aya matora cyangwa gushishikariza abantu kugirira nabi abaturage b’abasivili haba mbere y’amatora, mu gihe azaba aba na nyuma yayo. Ibi Guverinoma ya Amerika […]

Ibihugu by’ibihangange i Burayi bigiye gusubira muri “Guma mu Rugo”

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na Shanseriyeli w’u Budage Angela Merkel batangaje ko ibihugu byabo byiteguye gusubira muri gahunda ya “Guma mu rugo” bitewe n’uko Covid-19 yongeye gukaza umurego. Mu ijambo Emmanuel Macron yavugiye kuri Televiziyo y’u Bufaransa, yavuze ko ubwandu bukomeje kwiyongera ku muvuduko mwinshi ari nayo mpamvu bafashe icyemezo cyo kuba basubiye muri […]

Ibarura mu Burundi: Abakozi ba leta ntibazi impamvu babazwa ubwoko bwabo

Guhera ku wa Mbere tariki ya 26 Ukwakira 2020, abakozi ba leta mu Burundi batangiye kubarurwa, aho bari kubazwa ibibazo batazi bitandukanye batazi impamvu yabyo birimo ubwoko bwabo n’inkomoko. Iby’iri barura ryateguwe na Minisiteri y’Abakozi n’Umurimo mu Burundi, rigamije kumenya abakozi leta ifite, aho buri wese ari kubazwa ibibazo 108 byose nk’uko Radio Ijwi ry’Amerika […]

Champions league: FC Barcelona yagiye gutsindira Juventus idafite Cristiano iwayo

Ikipe ya FC Barcelona yaraye igiye gutsindira Juventus mu Butaliyani ibitego 2-0, mu mikino ya UEFA Champions league yari yakomeje ku munsi wa kabiri w’imikino y’amatsinda. Juventus yari yakiriye FC Barcelona ku kibuga Allianz Stadium, gusa idafite abakinnyi bayo b’inkingi za mwamba nka Cristiano Ronaldo wanduye Covid-19, cyo kimwe n’abarimo Kapiteni Chiellini na Mathjis de […]