Abari mu byiciro by’ubudehe by’abifashije barasabwa uruhare mu kuzamura abandi

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase yahamagariye Abanyarwanda bari mu byiciro by’ubudehe by’abifashije (A, B) nabo kugira uruhare mu kuzamura bagenzi babo bafite ubushobozi bukeya kugirango igihugu cyose gikomeze kuzamukira rimwe.

Ibi Prof. Shyaka Anastase yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Radio 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane asobanuro icyo ibyiciro by’ubudehe aricyo.

Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko umwihariko uri muri ibi byiciro bivuguruye ari ukugirango iterambere rigirwe imihigo, kuko na biriya byiciro byo hasi (C na D) leta yabishyiriyeho uburyo ababirimo bazazamuka, ku buryo ntawe uzabibamo ubuziraherezo mu gihe mbere hari abari banyuzwe nabyo ngo bifuza kuzajya bahora bafata amafaranga yitwaga ingoboka.

Ati: “Mbere twarebaga biriya cyane dukeneye kugira icyo tubimarira, ariko ubu turagira ngo na bariya bakire, bariya bifashije muri sosiyete, turashaka ko tuzamurana twese, ngo nabo bagire inshingano bagira kugirango igihugu cyose tuzamurane.”

Yavuze ko abifashije bakangurirwa kugira inshingano yo gufasha abo mu byiciro byo hasi binyuze mu guhanga ibikorwa bishobora gutanga imirimo.

Ubwo bashyiraga abantu muri ibi byiciro bivuguruye, minisitiri Shyaka yavuze ko hari abahishaga uko babayeho, bakirarira bakajya mu cyiciro cyo hejuru batarageramo, hakaba n’abandi bifuzaga kujya mu byiciro byo hasi cyane bibwira ko bazongera kujya bafata inkunga z’ubuntu zigenewe abo muri ibi byiciro, asaba Abanyarwanda kujya mu byiciro bakwiye birinda gutekinika.

Minisitiri kandi yemeye ko hari abagiye bashyirwa mu byiciro bitabakwiye binyuze mu makosa y’abayobozi b’inzego z’ibanze, kuko abaturage batabaga babigizemo uruhare, bakitwaza ko ngo imashini arizo zabashyizeyo.

Yaboneyeho kwisegura kuri aya makosa avuga ko ibi bifuza ko bitazongera kubaho kuko noneho abaturage binyuze mu nteko zabo, mu masibo, aribo bazishyira mu byiciro.

Ministre Shyaka yavuze ko kwishyura ubwisungane mu kwivuza bitazongera kubangamirwa n’uko umuntu yaba ategeranye n’umuryango we kuko buri wese azajya yishyurira aho ari.

Ababa mu mijyi basabwe kwibuka ababyeyi babo baba mu cyaro, abibutsa ko bafite inshingano yo gufasha ababyeyi babo niba babifitiye ubushobozi ati: “Urukwavu rukuze rwonka abana.”

Yongeyeho ko nta cyiciro cy’ubudehe kizongera kubuza uwo ariwe wese kwiga muri kaminuza, kuko icyiciro atari cyo cyigira umuntu. Ati: Ahubwo ubwenge bw’umuntu nibwo bukwiriye kugena kwiga muri kaminuza kwe.”

Yaboneyeho gusa Abanyarwanda kudafata ibyiciro by’ubudehe nk’inzira y’ubusamo yo kubona inyungu, ahubwo bakabifata nk’umusingi ndetse n’ikigero kigomba kubereka aho bari n’aho bakwiriye kujya binyuze mu mihigo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *