Karasira avuga ko u Rwanda iyo rutagira Kagame ruba rumeze nka Somalia

Sangiza iyi nkuru

Karasira Aimable wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mbere yo kwirukanwa muri Kanama uyu mwaka, asanga u Rwanda ruba rumeze nka Somalia iyo rutagira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Karasira abishingira ku kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame yarafashe iya mbere mu gushyira ibintu mu buryo, ku buryo inzangano zari mu Banyarwanda zashoboraga guteza ibindi bibazo zabuze ibyanzu zicamo.

Aganira na BWIZA TV yagize ati: “Byonyine urwangano rwari ruri mu Banyarwanda, ibi by’ubumwe n’ubwiyunge byo gusaba imbabazi no kuzitanga byari bitaratangira, hari hakenewe rero umuntu uri strong (ukomeye), utagendera ku marangamutima.”

Karasira avuga ko Perezida Kagame nk’uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo zari zishamikiye kuri FPR-Inkotanyi, akimara gufata igihugu yaranzwe no gushyira ku ruhande amarangamutima n’icyenewabo, bituma ibibazo byashoboraga kuvuka bitabaho.

Yashimangiye ko iyo u Rwanda rutaza kugira Umukuru w’igihugu muri biriya bihe, ruba rumeze nka Somalia y’ubu ngubu.

Ati: “Yagabanyije ibibazo byagombaga kubaho. N’ubwo hari ibibazo byabayeho, ariko ibibazo byinshi byaragabanutse, kuko iyo bitaza kumera gutyo twari kumera nk’igihugu cya Somalia, n’ubu kiba tumeze nka Somalia.”

Yakomeje agira ati: “Ibibazo byo byarabaye bitari byinshi, bamwe barabivuga hari ho abantu bihoreye, ariko uko tuzi Interahamwe zabyukaga ngo zigiye gukora, zikajya ku rugo ku rundi zifite amahiri. FPR na yo iyo itsinda ikavuga iti ‘noneho turahinduye, tugiye kujya duhiga buri Muhutu wese, uwo tubonye wese tumuteme’. Mutekereze ibyari kuba.”

Ku bwa Karasira, ngo Perezida Kagame yakoze igikorwa gikomeye cyo kuba yarashoboye guhuriza hamwe abiciwe, abishe ndetse n’abari barahunze igihugu ntihagire ikibazo kivuka, ngo kuko imico itandukanye bari bafite yashoboraga kongera guteza ibibazo.

Avuga ko iyo FPR Inkotanyi itera ikirenge mu cy’Intarahamwe, kugeza ubu u Rwanda ruba rwarabaye isibaniro ry’intambara zitarangira.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Karasira avuga ko u Rwanda iyo rutagira Kagame ruba rumeze nka Somalia
    Karasira ngushimiye ubusesenguzi wakoranyubushishozinubuhanga koko Iyataba Paul Kagame tuba turenze kuri Somalia kuko Ibimenyetso birahari.so komerezaho

  2. Karasira avuga ko u Rwanda iyo rutagira Kagame ruba rumeze nka Somalia
    Karasira ngushimiye ubusesenguzi wakoranyubushishozinubuhanga koko Iyataba Paul Kagame tuba turenze kuri Somalia kuko Ibimenyetso birahari.so komerezaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *