Nyuma y’amezi 8 uwahoze akuriye ubutasi bwa gisirikare muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Gen. Delphin Kahimbi, apfuye, ‘Fondation Bill Clinton’ ihangayikishijwe no kuba iperereza ku rupfu rwe rigenda biguruntege nubwo hari abantu batanu bafunze bakekwaho kurugiramo uruhare.
Umurambo wa Gen. Delphin Kahimbi uracyari mu buruhukiro bwa bimwe mu bitaro by’i Kinshasa byitwa ‘Hôpital du Cinquantenaire de Kinshasa’ kuva wahagezwa bivugwa ko yiyahuye yimanitse.
Amakuru agera kuri RFI aravuga ko umuganga yagowe no kwemeza niba Gen. Kahimbi yari amanitse mu buryo bw’ubwiyahuzi cyangwa yarishwe amanitswe.
Nyuma y’igihe gishize apfuye rero umurambo we uracyari mu buruhukiro mu gihe batanu, umusirikare mukuru n’abandi bantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi bafungiye muri Gereza Nkuru ya Makala nk’uko byemezwa na ‘Fondation Clinton’.
Itangazo ry’iyi ‘fondation’ rivuga ko mu bantu bafunze harimo umwishywa wa nyakwigendera n’umupasiteri w’umuryango ndetse n’umuhungu w’umugore rukumbi uri muri iri tsinda, nawe wafashwe, waba ngo yaragize uruhare mu guha akazi umukozi wo mu rugo wahise aburirwa irengero nyuma y’urupfu rwa Gen. Kahimbi.
Iyi nkuru kandi iributsa ko abashinzwe iperereza bahuye n’imbogamizi zo kumva umugore wa nyakwigendera, umutangabuhamya w’ingenzi w’ibihe bya nyuma by’ubuzima bwe.
Ubwo yapfaga, ku itariki 28 Gashyantare 2020, Delphin Kahimbi yari afungishijwe ijisho mu rugo iwe n’ubushinjacyaha bwa gisirikare. Yakekwagaho gukorana n’imitwe yitwaje intwaro no kugerageza guhungabanya umutekano w’igihugu, ndetse yari yarahamagajwe kenshi ngo yisobanure kuri ibyo birego.


