Guhera ku wa Mbere tariki ya 26 Ukwakira 2020, abakozi ba leta mu Burundi batangiye kubarurwa, aho bari kubazwa ibibazo batazi bitandukanye batazi impamvu yabyo birimo ubwoko bwabo n’inkomoko.
Iby’iri barura ryateguwe na Minisiteri y’Abakozi n’Umurimo mu Burundi, rigamije kumenya abakozi leta ifite, aho buri wese ari kubazwa ibibazo 108 byose nk’uko Radio Ijwi ry’Amerika yabitangaje.
Gusa ingaga z’abakozi muri iki gihugu zivuga ko zitigeze zigishwa inama kuri iri barura, ndetse ko harimo n’ibibazo biri kubazwa biteye impungenge, birimo icy’108 kibaza ubwoko bemeza ko kiri mu byo babona bitagira icyo bibamarira.
Nka Nyawakira Gilbert uyoboye urugaga rwa CSB, yasabye leta y’u Burundi kuba ihagaritse iri barura, impande bireba zikabanza gutanga ibitekerezo.
Mu bindi bibazo aba bakozi bari kubazwa harimo ubutunzi. Iki ni icyemezo Umukuru w’Igihugu, Evariste Ndayishimiye yari yarafashe tariki ya 23 Kanama 2020 ariko yisubiraho tariki ya 25 Nzeri 2020 ubwo yavugaga ko umutungo w’umuntu ari ibanga rye.
Amoko y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa aracyahabwa agaciro cyane mu Burundi, aho usanga arebwaho mu bikorwa nk’amatora y’abahagarariye amakomini. Soma iyi nkuru bijyanye https://bwiza.com/?Burundi-Umuyobozi-wa-Komini-yeguye-avuga-ko-umwanya-we-wari-ugenewe . Gusa amateka y’iki gihugu agaragaza ko kuyashingiraho byagize ingaruka zirimo ubwicanyi bwakozwe mbere y’2005.

6 Responses
Ibarura mu Burundi: Abakozi ba leta ntibazi impamvu babazwa ubwoko bwabo
Ntabwo numva impamvu abo bakozi babaza ibyerekeye ubwoko bwabo kandi bazi neza ko mu gihugu cyabo hari icyo bita Quota (imyanya y’akazi ya Hutu na Tutsi).Niko babishatse kugirango bagabane ubutegetsi n’imyanya mu kazi.Igitangaje ni ukuntu bamenya ubwoko bwa buri muntu kandi butanditse mu ndangamuntu.

wowe c ntuzi ubwoko bwawe? buri wese ariyizi uretse ko ikibazo nukubukoresha nabi ubangamira abandi cg ukabigenderaho utanga nka akazi ,etc…

ngaho da! Abarundi ko ubanza ntacyo amateka yabigishije? Umukozi atanga umusaruro mu kazi bitewe n’ubwoko akomokamo se? Basubiye inyuma cyane ku ntambwe nziza bari baragezeho yo gukura amoko mu bibaramga.
Mbega ndayishimiye ibyo azanye?