Bikomeje kuvugwa ko Joseph Kabila yaba yaragiranye amasezerano na Perezida Tshisekedi mbere yo kuva ku butegetsi mu rwego rwo kwizera ko mu gihe azaba atakiri ku butegetsi nta muntu uzamukurikirana kimwe n’abantu be ba hafi, ibintu bisa nk’aho Perezida Tshisekedi arimo kugerageza guhindura muri iki gihe bikaba bihangayikishije uruhande rwa Kabila.
Joseph Kabila ngo akaba yarapanze ibi nyuma yo kubona ko abayobozi bamwe mu bindi bihugu bahuye n’ingaruka kubera ko batateguye neza gusohoka kwabo ku butegetsi.
Ku itariki ya 8 Mutarama 2019, iminsi ibiri mbere y’uko hatangazwa iby’ibanze byavuye mu matora yo mu Ukuboza 2018, nibwo Joseph Kabila yagiranye amasezerano na mugenzi we Felix Tshisekedi.
Ese ni iki aba bagabo bombi bemeranyije? Ni iki bemeranyije guhana?
Bivugwa ko igitondo kimwe ku biro bya PPRD, Emmanuel Ramazani Shadary, yatangaje ko amasezerano y’ibanga hagati ya Tshisekedi na Kabila yashyizweho umukono ahibereye kandi Kabila ari we wenyine ufite kopi yayo.
Ariko, imbere y’abasenateri n’abadepite bo mu ihuriro rye rya politiki, Joseph Kabila ngo yemeje ko aya masezerano koko yashyizweho umukono ndetse hari abakuru b’ibihugu bitatu.
Nyuma y’amezi menshi y’ubucukumbuzi, urubuga 7SUR7.CD rwo muri iki gihugu rwashyize ahagaragara bimwe mu byemeranyijwe muri aya masezerano y’ibanga hagati ya Kabila na Tshisekedi.
Ingingo 7 z’amasezerano
1. Ubudahangarwa bwuzuye ku muryango wa Kabila (umuryango n’abanyacyubahiro mu butegetsi bwe). Nta gushinjwa ibyaha ku byaha byose bishoboka byaba byarakozwe(ibyaha by’amaraso, ibyaha by’ubukungu n’ibindi).
2. Kujya inama hagati y’abayobozi bombi (Tshisekedi-Kabila) mbere yo gushyira mu bikorwa imyanzuro, cyane cyane mu nzego z’umutekano (Ingabo, abapolisi n’inzego z’ubutasi), amasosiyete ya Leta, n’akarere.
3. Ubufasha mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2023 bw’umuryango wa politiki wa Tshisekedi ku bakandida ba FCC, ku muryango wa politiki wa Kabila, hagendewe ku ihame rivuga ngo “ndagushyigikira, nawe unshyigikire”.
4. Abatangabuhamya mpuzamahanga: abaperezida 3, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Abdel Fattah Saeed Hussein Khalil el-Sisi wa Misiri, na Cyril Ramaphosa wa Afurika yepfo.
5. Abatangabuhamya b’igihugu: Abajenerali 5 barimo: Nyakwigendera Gen. Delphin Kahimbi (wahoze ari umuyobozi w’ubutasi n’uwahoze ari numero ya 2 mu gisirikare), CĂ©lestin Mbala (wahoze ku ruhande rwa Kabila akaba ari umugaba w’ingabo ubu), John Numbi (wahoze ari umuyobozi wa polisi, wahoze ari umuyobozi w’ingabo zirwanira mu kirere, ndetse wahoze ari umugenzuzi w’ingabo, ubu yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru), Amisi Kumba uzwi ku izina rya Tango Four (wahoze ari umuyobozi wa zone ya 1 akaba n’umugenzuzi mukuru w’ingabo kuri ubu), Jean-Claude Yav Kabey (uwahoze ari umuyobozi ukuriye abashinzwe umutekano bwite wa Kabila.)
6. Izina ry’amasezerano: “Amasezerano y’ituze n’amahoro muri Congo”.
7. Ahantu yasinyiwe: Mu ifamu ya Kingakati iherereye mu nkengero z’uburasirazuba bwa Kinshasa.
Ku wa 26 Gashyantare 2019 ubwo yakoreraga uruzinduko I Windhoek muri Namibia, Perezida Félix Tshisekedi ubwe yemeye ko yagiranye amasezerano n’uwo yasimbuye ariko yari agamije gushyiraho guverinoma ihuriweho.
Ati: “Ni amasezerano twakoze kugira ngo, icya mbere, guhererekanya ubutegetsi bikorwe mu mahoro. Habayeho rero aya masezerano, kandi yakozwe mu mahoro ku buryo nyuma y’amatora y’abadepite ndetse n’ubwiganze bwayavuyemo, habaho ihuriro n’uruhande rwa Bwana Kabila, uruhande rwasohokaga, “ibi bikaba byaravuzwe na Perezida Tshisekedi asubiza ikibazo cyabajijwe n’umunyamakuru.
Ubu hashize ibyumweru byinshi, uru ruhande rwa Kabila rwinubira kurenga ku “masezerano”, cyane cyane ku byemezo bya perezida byo muri Nyakanga mu nzego z’umutekano no mu bucamanza. Mu guhangana n’ibi byo kunengwa, abashyigikiye Perezida Tshisekedi bakomeza bavuga ko “agakiza k’abaturage ari ryo tegeko ry’ikirenga” kandi Tshisekedi akurikiza iri hame mu mbwirwaruhame ze.
Kanda hano usome inkuru bifitanye isano
Nyuma y’imyaka hafi ibiri nyuma y’amasezerano y’ubumwe bwa guverinoma, ikizere hagati y’abafatanyabikorwa bombi cyabaye inzira yo kutizerana, kutizerana ndetse no gusharirirwa.
Ihuriro riri ku butegetsi riri hafi gusenyuka. Joseph Kabila, nta mwanya afite ariko aracyafite imbaraga nyinshi kuri leta abikesheje ubwiganze uruhande rwe rufite mu nteko ishinga amategeko, agisha inama cyane. Ntashaka gutakaza imbaraga yigize nk’aho atagishaka.
Ku ruhande rwe, Tshisekedi, nyuma yo gukomeza kwicisha bugufi ku ikubitiro, yatangiye buhoro buhoro gukuramo inkota ze zityaye. Benshi mu bamunenga bagiye bamugaya kuba igikoresho cya Joseph Kabila, ariko muri iki gihe agaragara nk’ushaka gushyira ku ruhande ayo masezezerano y’i Kingakati, aho yahisemo gutangira kugisha inama mu nzego zitandukanye nka politiki n’imibereho myiza mu rwego rwo gushaka kuyobora uko rubanda rubyifuza aho kuyobora uko amasezerano yagiranye na Kabila abiteganya.



4 Responses
Tshisekedi yaba arimo guhigika amasezerano yatumye Kabila yemera kurekura ubutegetsi
Uu we ashaka gusubiza igihugu mu ntambara kuki atatira igihango yagiranye na Kabila!ariko niko bigenda buriya hari icyihishe inyuma yabyo cyane cyane ibuhugu bikomeye bishaka umutungo wa congo.
Tshisekedi yaba arimo guhigika amasezerano yatumye Kabila yemera kurekura ubutegetsi
Uu we ashaka gusubiza igihugu mu ntambara kuki atatira igihango yagiranye na Kabila!ariko niko bigenda buriya hari icyihishe inyuma yabyo cyane cyane ibuhugu bikomeye bishaka umutungo wa congo.
Tshisekedi yaba arimo guhigika amasezerano yatumye Kabila yemera kurekura ubutegetsi
Uyu we ashaka gusubiza igihugu mu ntambara kuki atatira igihango yagiranye na Kabila!ariko niko bigenda buriya hari icyihishe inyuma yabyo cyane cyane ibuhugu bikomeye bishaka umutungo wa congo.
Tshisekedi yaba arimo guhigika amasezerano yatumye Kabila yemera kurekura ubutegetsi
Uyu we ashaka gusubiza igihugu mu ntambara kuki atatira igihango yagiranye na Kabila!ariko niko bigenda buriya hari icyihishe inyuma yabyo cyane cyane ibuhugu bikomeye bishaka umutungo wa congo.