Abaturage bo mu turere twa Gicumbi, Rulindo na Burera bamaze imyaka 8 bategereje ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’imiyoboro y’amashanyarazi, aho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu REG kivuga ko abaturage basaga gato 200 gusa ari bo batarishyurwa mu gihe mu karere kamwe habarizwa byibuze abasaga 2300 bafite iki kibazo cyo kutishyurwa.
Aba baturage bagaragaza ko imiyoboro y’amashanyarazi yabangirije imitungo yiganjemo amashyamba yatemwe,imyaka y’ubwoko butandukanye yarimbuwe ndetse n’ahashyizwe amapoto y’amashanyarazi.Bemeza ko babariwe ndetse basabwa kuzuza ibyangombwa barabikora ariko amaso yaheze mu kirere.
Ku ruhande rwabwo, ubuyobozi bwa REG buvuga ko muri utu turere 3 umuyoboro wakozwe n’ikigo cya ANGELIQUE INTERNATIONAL ari wo abaturage baberewemo imyenda kubera kutuzaza ibisabwa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu kivuga ko abaturage bari babaruwe bagomba kwishyurwa basaga 2800, ariko abasaga 2600 bishyuwe hakaba hasigaye abaturage basaga gato 270 gusa.
Ibi ariko bitandukanye n’ibivugwa n’inzego z’ibanze zihagarariye aba baturage nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ikomeza ivuga.
Nko mu Karere kamwe gusa ka Gicumbi ubuyobozi bugaragaza ko abaturage 3,327 ari bo bangirijwe imitungo hishyurwamo 933 abandi basaga 2390 bategereje amafaranga yabo bagaheba kandi barimo n’abujuje ibyangombwa byo kwishyurwa.
Ni kenshi hirya no hino mu gihugu abaturage bagaragaza ikibazo cyo kwangirizwa imitungo n’ibikorwa remezo by’inyungu rusange bagategereza ko bazishyurwa bagaheba.Ubusanzwe itegeko riteganya ko umuturage agomba kwishyurwa mu minsi 90,iyo minsi yarenga atarishyurwa akazongererwa 5%


