Kuri uyu wa Mbere ushize nyuma ya saa sita grenades 4 zari zifunyitse mu ishashi zatoraguwe kuri imwe mu ntebe ziba zicayeho abantu baba bategereje kuvugana na Guverineri w’Intara ya Kayanza, mu majyaruguru y’u Burundi. Ubuyobozi bw’intara buvuga ko iki gikorwa nta kibi cyari kigamije, mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi batinya ko waba ari umugambi uri gutegurwa wo kubata muri yombi.
Umwe mu bakozi b’intara yagize ati:“Zashyizwe ku ntebe. Ntabwo tuzi uwazihashyize. Turatekereza ko hari umuntu washatse kuzikuraho.”
Ku ruhande rwe, Guverineri w’Intara ya Kayanza, Col. Rémy Cishahayo (uri ku ifoto), avuga koibyo bisasu bitashyizwe aho hagamijwe kugira nabi. Atekereza ko byahashyizwe n’umuntu washakaga kubyikuraho.
Yaboneyeho gusaba n’abandi bakibitse intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuzitanga nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Médias Burundi ikomeza ivuga.
Yanasabye abapolisi korohera abantu bose bashaka gutanga intwaro batunze binyuranyije n’amategeko ku bushake.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi ariko, cyane cyane abayoboke b’ishyaka CNL, bo bavuga ko uyu ari umugambi wo gushaka urwitwazo rwo kubata muri yombi.
Komiseri wungirije w’iri shyaka mu ntara, Paul Niyongabo, avuga ko igipolisi kigiye kongera ibikorwa byo gusaka kitwaje gushaka gukumira ibikorwa byahungabanya umutekano mu ntara.


