Indege y’intambara ya MiG-35 yakozwe n’ikigo cya Mikoyan cyo mu Burusiya, kugira ngo ijye irwana n’umwanzi; yaba ari mu kirere cyangwa se ku butaka. Yaturutse ku gitekerezo cyo kuvugurura indege nka MiG-29M/M2 na MiG-29K/KUB zayibanjirije.
Igerageza rya mbere ry’iyi ndege ryabaye mu 2005, nyuma muri uwo mwaka iza kwerekanwa mu gikorwa cyo kumurika indege mu Burusiya cya MAKKS Airshow. Yakomeje kuvugururwa, yongera kujyanwa mu imurika ryabereye Faranborough mu Bwongereza mu 2006.
MiG-35 yakomeje kuvugururwa, bigeze muri Gashyantare 2007, nabwo ijyanwa mu rindi murika ryabereye mu gace ka Bangalole mu Buhinde. Icyo gihe ngo ni bwo yoherejwe mu kirere bwa mbere.
Icyo gihe kandi, u Burusiya bwari bunafite gahunda yo kugurisha u Buhinde ubu bwoko bw’indege 126 nk’uko igitangazamakuru Times of India cyabitangaje.
Indege za MiG-35 ntabwo zahise zitangira gukora. Zaravuguruwe kugeza muri uyu mwaka, ubu zikaba zikoreshwa n’ibisirikare birimo icy’u Burusiya, icya Misiri n’u Buhinde.
Hari ubwoko butandukanye bwa MiG-35 burimo MiG-35D, MiG-35S na MiG-35UB. Keretse MiG-35 ifite icyicaro kimwe cy’umupilote, izindi zifite ibyicaro bibiri.
MiG-35 ifite uburebure bwa metero 17.3, ubuzamuke bwa metero 4.73 n’ibaba rifite uburebure bwa metero 12. Mu gihe irimo ubusa, ipima toni 11, yaba yikoreye ikageza kuri toni 17.5. Umuvuduko idashobora kurenze ni ibilometero 2400 ku isaha.
Imiterere n’ubushobozi bwa MiG-35 mu mafoto







