Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 12

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2020 yatangaje ko abantu banduye icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 12 mu bipimo 980 byafashwe. Barimo 5 babonetse mu mujyi wa Kigali na 7 babonetse mu nkambi y’impunzi mu Karere ka Kirehe.
Amajyepfo: Abamotari bashyiriweho umunsi wihariye wo kwakira ibibazo by’akarengane

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Kanyamihigo Innocent, kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2020 yagiranye ikiganiro n’abamotari bamugaragariza ko hari ubwo bahura n’akarengane, ahita abashyiraho umunsi wo ku wa Gatandatu wo kujya yakiraho ibibazo nk’ibyo kugira ngo bikemurwe hakiri kare. CSP Kanyamihigo yaganiriye n’abamotari bo mu Karere ka Huye, ikiganiro kikaba cyibanze ku kubibutsa […]
Université KIM fermée définitivement en raison de contraintes financières
La direction de l’universitĂ© KIM a annoncĂ© que l’universitĂ© ne rouvrirait pas ses portes Ă l’enseignement et Ă d’autres services connexes en raison de «problèmes financiers». L’universitĂ© a annoncĂ© le dĂ©veloppement dans un communiquĂ© le 3 novembre. Selon la dĂ©claration signĂ©e par le vice-chancelier par intĂ©rim de l’institution, Jean-Baptiste Mugabe, La decision a Ă©tĂ© prise […]
Byinshi ku ndege ya MiG-35 yakozwe n’Abarusiya_Amafoto

Indege y’intambara ya MiG-35 yakozwe n’ikigo cya Mikoyan cyo mu Burusiya, kugira ngo ijye irwana n’umwanzi; yaba ari mu kirere cyangwa se ku butaka. Yaturutse ku gitekerezo cyo kuvugurura indege nka MiG-29M/M2 na MiG-29K/KUB zayibanjirije. Igerageza rya mbere ry’iyi ndege ryabaye mu 2005, nyuma muri uwo mwaka iza kwerekanwa mu gikorwa cyo kumurika indege mu […]
Nyarugenge: Barembejwe n’ibisambo birimo abakobwa biswe ab’ingufu
Abaturage batuye mu Mudugudu w’Agatare , mu Kagali ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, baravuga ko bugarijwe n’amabandi abakubita akanabambura utwabo, Muri yo ngo harimo n’abakobwa b’ingufu bakingirwa ikibaba n’inzego zikora irondo muri aka gace. Eric Siborurema ni umuturage utuye mu mudugudu w’Agatare, Akagali ka Nyabugogo, abanyamakuru ba Flash bamusanze mu rugo […]
Sergio Ramos amaze gutsindira Real Madrid ibitego byinshi kurusha Zidane na Kaka
Myugariro Sergio Ramos, yaraye atsindiye Real Madrid asanzwe abereye Kapiteni igitego cy’ijana, arusha ibitego ibihangange nka Zinedine Zidane na Kaka ugereranyije n’ibitego byatsindiye iriya kipe y’i Madrid. Ramos yatsindiye Real Madrid igitego cy’ijana, ubwo yatsindaga Inter Milan ibitego 3-2, mu mukino wa UEFA Champions league wabaye mu ijoro ryakeye. Ibitego 100 amaze gutsindira Madrid birimo […]
RDC: Babiri barimo umuyobozi w’ikigo cy’ishuri biciwe mu gitero cya FDLR
Inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR ziravugwaho kwica abantu babiri, barimo umuyobozi w’ikigo cy’ishuri giherereye muri gurupoma ya Tongo, yo muri Teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu ijoro ryo kuwa Mbere rishyira kuwa Kabiri, itariki 03 Ugushyingo 2020. “Bishe abantu babiri. Umuyobozi w’ishuri n’ushinzwe umutungo bishwe n’Aba-FDLR. Turimo kwibaza impamvu ubuzima busigaye […]
Uganda: Ibikomeje kuba bizatuma Gen. Tumukunde yikura mu matora?
Umwe mu bahatanira kuyobora Uganda, Lt. Gen. Henry Tumukunde yigeze gutangaza ko ashobora kuzikura mu matora ya perezida igihe hari ibyo abona bitagenda neza bikorwa n’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda, NRM Gen. Tumukunde avuga ko bigaragara ko “ Inzego z’umutekano zigikoresha imbaraga z’umurengera ku bakandida bari ku mwanya w’umukuru w’igihugu.” Mu itangazo yashyize hanze […]
USA: Ilhan Omar ukomoka muri Somalia yatsindiye manda ya 2 mu Nteko

Umudemokaratekazi, Ilhan Omar, umwe mu bagore ba mbere b’Abayisilamukazi binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba n’umwimukira ukomoka muri Somalia, yatsindiye manda ya kabiri nyuma yo gutsinda mu matora uwo bari bahanganiye guhagararira Minnesota, umunyemari w’umwirabura w’Umunyamerika, Lacy Johnson wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani. Ilhan Omar yamutsinze ku majwi 64,6%, mu […]
RIB yafashe Nsengiyumva yashakishaga imukekaho kwica umugore we
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa Gatatu, rwatangaje ko rwataye muri yombi uwitwa Nsengiyumva Jean Claude rwari rumaze iminsi rushakisha, kubera icyaha cyo kwica umugore we akekwaho. Ku wa 31 Ukwakira 2020 ni bwo Nsengiyumva w’imyaka 40 y’amavuko yishe Benimana wari umugore we, ahita atoroka. Byabereye mu Mudugudu wa Rwankuba, Akagari ka Mubuga ho […]
Aravuga ko yumva agiye guta umutwe kubera ibyo yakorewe muri Uganda

Ubwo Umunyarwanda Stephen Umugwaneza, w’imyaka 34, yafataga icyemezo cyo kujya gushora imari muri Uganda mu myaka ishize, avuga ko atigeze atekereza ko umunsi umwe abayobozi b’iki gihugu, n’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare, CMI, bazamushimuta, bakamufunga, bakamukorera n’iyicarubozo ndetse akamburwa utwo yavunikiye ku buryo ubu yumva agiye guta umutwe. Umugwaneza ni umwe mu Banyarwanda batandatu baherutse kurokoka […]
Ibyo yabonye mu Rwanda nyuma ya Jenoside n’ubu biracyamutera mu nzozi ze

John Kennedy ntabwo yigeze ajya ku rugamba mu myaka 20 yamaze mu gisirikare cya Canada, ntiyigeze arasa umuntu uwo ari we wese; ntiyigeze abona inshuti ze zituritswa n’ibisasu, ariko ibyo yabonye mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na n’ubu biracyamutera mu nzozi ze. Kennedy yoherejwe mu Rwanda, mu burasirazuba bwa Afurika, mu […]
Rubavu: Mudugudu Maliamu ushinjwa gukomeretsa umukecuru mu mutwe yafunzwe
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Umuyobozi w’Umudugudu w’Umunezero, mu Murenge wa Gisenyi w’Akarere ka Rubavu, Mutiragwa Marie Chantal (azwi nka Maliamu) nyuma yo kumenyakana kw’amakuru amushinja gukubita umukecuru, akamukomeretsa mu mutwe. Icyaha RIB imukurikiranyeho ni icyo gukubita no gukomeretsa. Ejo ku wa 3 Ugushyingo 2020 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ifoto igaragaza umukecuru w’imvi […]
Ethiopia: Abiy yasabye igisirikare kwihorera ku mutwe wa TPLF wakigabyeho igitero
Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed, yasabye igisirikare kugaba igitero cyo guhashya umutwe umaze igihe ushaka ubwigenge bwa leta ya Tigray, nyuma y’ikivugwa ko ari igitero wagabye ku kigo cya gisirikare. Dr Abiy yashinje ishyaka riri ku butegetsi muri iyo leta rya Tigray People’s Liberation Front (TPLF) kuba ari ryo ryagabye icyo gitero. Mu […]
Itangazo ryo guhindura izina akitwa Nyungura Patrick
Uganda: Minisitiri Rukutana yongerewe icyaha cyo kwibisha imbunda
Umuyobozi w’Ubushinjacyaha bwa Uganda, yahinduye urupapuro rw’ikirego cyashinjwaga minisitiri Mwesigwa Rukutana cyo gukoresha urugomo, yongeraho icyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro no guteza ibyago bikomeye. Uyu Munyamabanga wa leta ushinzwe umurimo, ategerejwe mu rukiko kuri uyu wa Gatatu, ngo amenyeshwe ikirego cye nyuma y’aho yari yarekuwe by’agateganyo n’urukiko rw’ibanze. Ikirego gishya kivuga ko Rukutana yibye terefone ngendanwa […]
Burundi: Hafi y’ibiro bya Guverineri wa Kayanza hatowe ibisasu bya gerenade
Kuri uyu wa Mbere ushize nyuma ya saa sita grenades 4 zari zifunyitse mu ishashi zatoraguwe kuri imwe mu ntebe ziba zicayeho abantu baba bategereje kuvugana na Guverineri w’Intara ya Kayanza, mu majyaruguru y’u Burundi. Ubuyobozi bw’intara buvuga ko iki gikorwa nta kibi cyari kigamije, mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi batinya ko waba ari umugambi […]
Amajyaruguru: Bamaze imyaka 8 bategereje ingurane z’ibyangijwe n’imiyoboro
Abaturage bo mu turere twa Gicumbi, Rulindo na Burera bamaze imyaka 8 bategereje ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’imiyoboro y’amashanyarazi, aho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu REG kivuga ko abaturage basaga gato 200 gusa ari bo batarishyurwa mu gihe mu karere kamwe habarizwa byibuze abasaga 2300 bafite iki kibazo cyo kutishyurwa. Aba baturage bagaragaza ko imiyoboro y’amashanyarazi […]
Nyamasheke: Imihanda mibi ikomeje kubera imbogamizi abahinzi b’icyayi

Abahinzi b’icyayi ba Gatare bibumbiye muri koperative COTHEGA mu murenge wa Karambi muri Nyamasheke baravuga ko n’ubwo ubuhinzi bw’icyayi bwababereye isoko y’iterambere, bakibangamiwe n’imwe mu mihanda igicamo idatunganye ituma hari umusaruro upfa ubusa, bagasaba uruganda rw’icyayi rwa Gatare Tea Company bakorana, n’Akarere ka Nyamasheke kubafasha gukemura iki kibazo mu buryo burambye. Ikibazo cy’imwe muri iyi […]
Umuherwe w’i Goma yishwe arashwe
Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2020, umuherwe uzwi mu mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) witwa Simba Ngezayo yishwe arashwe n’amabandi yari kuri moto. Byabaye ubwo Ngezayo yatahaga mu rugo, yari avuye kujyana umwana we ku ishuri. Aya mabandi atatu yaramutangiriye, umwe muri yo amurasa mu mutwe, arangije arahunga. Nyuma yo […]
Bari kugerageza kwiba amatora_Donald Trump

Ubu umunota ku wundi, muri leta zitandukanye za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, baragenda batangaza uko amatora y’Umukuru w’Igihugu yo kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2020 yagenze. Nk’uko amakuru mashya y’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (Associated Press) abigaragaza, Joe Biden uhagarariye ishyaka rya Democratic Party aragenda arusha insinzi Donald Trump uhagarariye Republican Party muri leta nyinshi. Amakuru mashya […]