Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa Gatatu, rwatangaje ko rwataye muri yombi uwitwa Nsengiyumva Jean Claude rwari rumaze iminsi rushakisha, kubera icyaha cyo kwica umugore we akekwaho.
Ku wa 31 Ukwakira 2020 ni bwo Nsengiyumva w’imyaka 40 y’amavuko yishe Benimana wari umugore we, ahita atoroka.
Byabereye mu Mudugudu wa Rwankuba, Akagari ka Mubuga ho mu Murenge wa Nyabirasi w’Akarere ka Rutsiro.
RIB yaherukaga gutangaza ko ishakisha uyu mugabo, isaba uwaba afite amakuru y’aho aherereye kuyibemesha cyangwa akamenyesha Polisi.
RIB ivuga ko Nsengiyumva yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Ugushyingo, akaba “afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango mu Karere ka Rutsiro mu gihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha”, igashimira abagize uruhare mu ifatwa rye bose.


