Uko ikoranabuhanga rirushaho kuvuduka niko ibikoresho by’umwimerere birushaho gukwirakwizwa, ariko nanone iby’ibyigano niko birushaho kurenga imipaka hagamijwe kwikubira amasoko hirya no hino.
Muri ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga bikomeje gukwirakwizwa ku masoko, higanjemo Telefoni bikunze kugora abantu kumenya iziganwe n’izumwimerere bigatuma abantu basigara mu bukene kubera guhora bagura umunsi ku wundi igihe baguze izo za pirate.
Niba rero waribasiwe n’abatubuzi bakakugurisha telefoni za pirate ,ubu buryo buroroshye cyane kuzagufasha kubimenya mu gihe wowe ukurikize amabwiriza nkuko wikihow ibitangaza;

Andika nk’ugiye guhamagara *#06# muri
telephone yawe!, urahita ubona icyo bita
IMEI number zigizwe n’imibare 15! cg se
ukareba inyuma kuri mobile yawe hamwe
hajya battery(urabonaho imibare 15 nk’uko
twabivuze hejuru)!
Niba telephone yawe ijyamo simcard ebyiri,
urabona imibare 15 ya 1 na 15 ya 2,
gusa ntiwigore ukoreshe umwe muri iyo ibiri.
IMEI number za telephone
yawe uzahita uzibona!
numara kuyibona turi bwifashishe umubare
wa 7 n’uwa 8 muri iyo yose 15!
Urugero; IMEI 154025★★9500854
UBWO AHO NASHYIZE ★★ NIHO URI BUREBE!
NIBA RERO USANZE BIMEZE GUTYA :
umubare wa 7 n’uwa 8 muri iyo IMEI ari
02 cyangwa 20 ubwo iraba ari ubwoko bubi
cyane, yateranyirijwe muri leta ya UAE
umubare wa 7 n’uwa 8 ari 03 cyangwa 30
cyangwa 04 cyangwa se 40 , bivuze ko
yakorewe mu bu shinwa (CHINA) gusa ni
ubwoko bwiza ariko bidahambaye nka 00, 01
cyangwa 10!
Niba ari 05 cyangwa 50 ; ubwo yakorewe muri
BRAZIL, U.S.A, cyangwa FINLAND!
Niba ari 06 cyangwa 60 ubwo yakorewe muri
HONG KONG, CHINA, cyangwa MEXICO!
Niba ari 08 cyangwa 80 bivuze ko yakorewe mu
budage (GERMAN) kandi ni ubwoko budafite
icyo butwaye!
Ari 01 cyangwa 10 ; ubwo yakorewe muri
FINLAND kandi ni ubwoko bwiza pe!
Ari 00 nibwo bwoko bwiza bwa telephone mobile; ni ubwa mbere! Izi ziba zarakorewe mu bufaransa!
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


