Imyaka 14 irashize uwahoze ari Perezida wa Irak, Saddam Hussein, akatiwe igihano cyo kwicwa amanitswe n’Urukiko Rukuru Mpanabyaha rwa Irak.
Ku itariki nk’iyi ya 05 Ugushyingo mu 2006 nibwo urukiko rwakatiye Saddam Hussein igihano cy’urupfu nyuma yo kumuhamya kugira uruhare mu iyicwa ry’abaturage 148 b’Abashiite mu giturage cya Doujaïl, mu 1982, nyuma y’igitero cyari kimaze kugabwa ku modoka zari zimuherekeje.
Saddam Hussein kandi yakatiwe imyaka 10 y’igifungo kubera ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’imyaka 10 kubera gukura abaturage mu byabo.
Nyuma yo gukatirwa nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The New York Times, Saddam yasakuje agira ati: “Harakabaho abaturage n’urupfu rw’abanzi ba bo, harakabaho igihugu cyiza n’urupfu rw’abanzi bacyo.”
Hadaciye kabiri, mu majyaruguru ya Baghdad, mu Karere ka Azamiya kiganjemo Abayisilamu b’Abasunni, igipolisi cyahanganye n’abayoboke ba Saddam bitwaje intwaro, ndetse aho avuka mu Mujyi wa Tikrit haduka imyigaragambyo y’abaturage bari bitwaje amafoto ye, banze kubahiriza amabwiriza yo kuguma mu rugo.

Saddam Hussein Abd al-Majid al-Tikriti wabaye Perezida wa gatanu wa Iraki kuva ku ya 16 Nyakanga 1979 kugeza akuwe ku butegetsi n’ingabo z’amahanga ziyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku ya 9 Mata 2003 .
Yaje gutabwa muri yombi n’Ingabo za Amerika mu kiswe ‘Operation Red Dawn’ ku itariki 13 Ukuboza 2003, atangira kuburanishwa kuwa 30 Kamena 2004, urubanza rwe rupfundikirwa kuwa 05 Ugushyingo 2006 akatiwe igihano cy’urupfu cyashyizwe mu bikorwa kuwa 30 Ukuboza 2006.


