Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 07 Ugushyingo, Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yakiriye itsinda ry’intumwa ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari zimuzaniye ubutumwa bwa Perezida Félix Tshisekedi bujyanye n’ishusho y’imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi.
Perezida wa Repubulika n’izi ntumwa zaturutse i Kinshasa baganiriye ku kuntu ubutwererane hagati y’ibihugu byombi bwarushaho gukomezwa.
Intumwa za Perezida Tshisekedi kandi nk’uko bigaragara ku rukuta rwa twitter rwa Perezidansi y’u Rwanda, zamenyesheje Perezida Kagame uko ibintu byifashe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Zanamuganirije ku biganiro Perezida Tshisekedi akomeje kugirana n’abantu batandukanye bafite aho bahuriye na politiki n’imibereho myiza mu rwego rwo gukusanya ibitekerezo byamufasha kurushaho kuyobora igihugu cye neza.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba yahaye mugenzi we wa Congo ubutumwa bumushyigikira muri iyi gahunda arimo ashaka igisubizo cya politiki ku bibazo by’ingutu biriho ubu.


