Nyuma y’aho icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri biga mu myaka ya 3, uwa 5 n’uwa 6 kigereye ku bigo by’amashuri bigaho, minisiteri y’uburezi yatangaje gahunda y’amatariki azakorwaho ingendo z’icyiciro cya kabiri cy’abanyeshuri biga mu wa 1, uwa 2 n’uwa 4 biga mu mashuri yisumbuye n’ay’ubumenyingiro (icyiciro cya 3)bazaba basubira ku bigo bigaho bacumbikirwa.
Izo ngendo zateguwe hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko ku wa 23 Ugushyingo 2020, hateganyijwe gusubukura amasomo ku banyeshuri bari mu cyiciro cya kabiri.
Itangazo rije nyuma y’icyumweru kimwe ikiciro cya mbere cy’abanyeshuri kigeze ku ishuri, hakurikijwe umwanzuro wa Leta wo gusubukura amasomo mu byiciro mu rwego rwo gukumira no kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Abarebwa n’iri tangazo rya kabiri ni abanyeshuri biga mu mwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 4 w’amashuri yisumbuye n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ( TVET) icyiciro (level) cya 3 biga bacumbikirwa.
Minisiteri y’Uburezi iramenyesha ababyeyi n’abanyeshuri ko gahunda y’ingendo kuri abo banyeshuri ivuguruwe ku buryo bukurikira:
Ku wa Kane, tariki ya 19 Ugushyingo 2020, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere twa Huye, Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo; Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru; Ngororero, Nyabihu mu Ntara y’lburengerazuba na Bugesera mu Ntara y’lburasirazuba.
Ku wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2020, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo Wamashuri biri mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali; Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru; Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’ Iburengerazuba; Ngoma, Kirehe mu Ntara y’lburasirazuba.
Ku wa Gatandatu. tariki ya 21 Ugushyingo 2020, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere twa Ruhango, Nyamagabe na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo; Gicumbi. Rulindo mu Ntara y’Amaiyaruguru; Karongi, Rutsiro mu Ntara ylburengerazuba, Rwamagana, Kayonza mu Ntara y’lburasirazuba.
Ku Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2020, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere twa Muhanga, Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo; Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Rubavu mu Ntara y’lburengerazuba; Gatsibo, Nyagatare mu Ntara y’lburasirazuba.
Ababyeyi barasabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere ku mashuri yabo bitarenze saa kumi n’imwe z’umugoroba, kandi bambaye umwambaro w’ishuri.
Ababyeyi basabwe kandi guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza ku mashuri bigaho no kwishyura amafamnga y’ishuri y’igihembwa cya kabiri.
Abashinzwe uburezi mu Turere no mu Mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo kwakira abanyeshuri aho abagenzi bategera imodoka no gukurikirana uko bakirwa mu bigo bigamo.
Abanyeshuri bose barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu gihe k’ingendo no ku mashuri harimo kwambara neza agapfukamunwa.
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri stade i Nyamirambo ibajyana ku mashuri bigaho.


