Nyarugenge: Umugore wubatse araregwa gusambanya umuhungu abyaye

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’umwana w’umuhungu w’imyaka 15 wo mu Mujyi wa Kigali wagaragaje ko utishimiye uburyo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rurimo gukurikirana ikibazo cy’umwana wabo, bivugwa ko yasambanywaga n’umugore wubatse, bavuga ko iyo aza kuba ari umukobwa iki kibazo kiba cyarakemuwe n’ububasha bwose bw’amategeko.

Nk’uko bitangazwa n’abaturage bo mu Mudugudu w’Agatare, mu Kagali ka Nyabugogo, mu Murenge wa Kigali, ho mu Karere ka Nyarugenge, ngo uyu mwana w’umuhungu imyirondoro ye yagizwe ibanga kubera imyaka ye 15, yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kenshi asambanywa n’umugore uri mu myaka 30 ufite umugabo.

Bivugwa ko nyina w’uyu mwana yagejeje ikirego ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ariko ntiyitabweho. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigali nabwo buvuga ko bwamenye iki kibazo kandi ko yaba uyu mwana n’ushinjwa kumukoresha ubusambanyi bakoreshejwe inyandikomvugo kuri RIB.

Amakuru ikinyamakuru Taarifa gikesha Radio Flash Fm, avuga ko muri Werurwe ubwo hashyirwagaho amabwiriza ya Guma mu rugo, kubera icyorezo cya Covid-19, uyu mwana yatumiwe n’umugore wubatse w’umuturanyi, akagura amacupa atatu ya mutzig umugabo we atari mu rugo, agasaba uyu mwana kunywa izi nzoga zose akazimara, umwana yamara gusinda agatangira kumukoresha imibonano mpuzabitsina.

Uyu mwana avuga n’itangazamakuru yagize ati: “Yarambwiye ngo mvanemo ikabutura cyangwa niba mbishaka nkakuramo imyenda yose. Yanyeretse ahantu mukora ndangije nkora imibonano. Nari nanyweye amacupa atatu y’inzoga. Yari inshuro ya mbere nkoze imibonano,”

Uyu mwana yongeyeho ko yatumiwe kenshi n’uyu mugore mu rugo rwe ngo bakorane imibonano mpuzabitsina.

Umwe mu baturanyi ngo yaje kuvumbura ko uyu mwana w’umuhungu akunze kuba ari kumwe n’uyu mugore ushinjwa bajyanaga ahantu hose. Ati: “iteka twagiraga amakenga y’uku kwegerana cyane hagati y’umuhungu n’umugore.”

Abaturanyi kandi bavuga ko ukekwa yahise abura mu mudugudu ndetse yandikiye ibaruwa uyu mwana avuga ko ashobora kuba yaramuteye inda.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Nyarugenge: Umugore wubatse araregwa gusambanya umuhungu abyaye
    Birababaje gusa RIB yarikwiye gukora akazi bitaribyo harugusyijyikira bamwe pe

  2. Nyarugenge: Umugore wubatse araregwa gusambanya umuhungu abyaye
    Birababaje gusa RIB yarikwiye gukora akazi bitaribyo harugusyijyikira bamwe pe

  3. Nyarugenge: Umugore wubatse araregwa gusambanya umuhungu abyaye
    Ibyo ababyeyi buyumwana wumuhungu bavuga nibyo iyo azakuba arimukobwa bibabyarakomeye!ariko umwana numwana tekereza umuhungu wa 15years numugore wa 30years!ni akumiro!noneho bicurike bibe umugabo wimyaka30 numukobwa wimywaka 15 ,RIB ikwiye gukurikirana ikikibazo

  4. Nyarugenge: Umugore wubatse araregwa gusambanya umuhungu abyaye
    Ibyo ababyeyi buyumwana wumuhungu bavuga nibyo iyo azakuba arimukobwa bibabyarakomeye!ariko umwana numwana tekereza umuhungu wa 15years numugore wa 30years!ni akumiro!noneho bicurike bibe umugabo wimyaka30 numukobwa wimywaka 15 ,RIB ikwiye gukurikirana ikikibazo

  5. Nyarugenge: Umugore wubatse araregwa gusambanya umuhungu abyaye
    gusa byo RIB ikwiye kwisubiraho kuko simamyako nezako iyo aza kuba ari umukobwa nibyari koroha pe!

  6. Nyarugenge: Umugore wubatse araregwa gusambanya umuhungu abyaye
    gusa byo RIB ikwiye kwisubiraho kuko simamyako nezako iyo aza kuba ari umukobwa nibyari koroha pe!

  7. Nyarugenge: Umugore wubatse araregwa gusambanya umuhungu abyaye
    RIB Nikore akazi kayo kuko uwomwana yarahohoyewe cyane ibaze umwna wimyaka 15 ugiye kubyarana numugore umukubye 2 mumyaka kdi birababaje kuba ubugenzacyaha butabikurirana kdi iyobiza kuba umukobwa ndumva bishobora kuba byaracyemutse

  8. Nyarugenge: Umugore wubatse araregwa gusambanya umuhungu abyaye
    RIB Nikore akazi kayo kuko uwomwana yarahohoyewe cyane ibaze umwna wimyaka 15 ugiye kubyarana numugore umukubye 2 mumyaka kdi birababaje kuba ubugenzacyaha butabikurirana kdi iyobiza kuba umukobwa ndumva bishobora kuba byaracyemutse

  9. Nyarugenge: Umugore wubatse araregwa gusambanya umuhungu abyaye
    Gusa birababaje none x rib izajya ikurikirana ibibazo byabakobwa gusa

  10. Nyarugenge: Umugore wubatse araregwa gusambanya umuhungu abyaye
    Gusa birababaje none x rib izajya ikurikirana ibibazo byabakobwa gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *