Hateye indwara iri guhitana byihuse ingurube

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kiratangaza ko muri iyi minsi mu turere twa Rwamagana, Kicukiro na Gasabo hadutse indwara ziri gufata ingurube zikazica vuba nk’uko byemezwa n’aborozi b’aya matungo bavuga ko biri kudindiza ubworozi bwabo.

Mu itangazo iki kigo cyashyize ahagaragara, kiramenyesha aborozi b’ingurube bose ko isuzuma ryakorewe mu borozi barwaje ndetse no muri laboratwari, ku bipimo byafashwe ku matungo arwaye, ryerekanye ko iyi ndwara yitwa Ruje y’ingurube (Rouget du porc cyangwa Swine Erysipelas mu ndimi z’amahanga.

Ni indwara iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa bacteria kitwa Erysipelothrix Rhusiopathiae. Ingurube yafashwe n’iyi ndwara igira umuriro mwinshi (41,1- 42,8°C), igacika intege, ikagira ibibara bitukura ku ruhu, igahumeka nabi, amatwi akirabura, ikanga kurya no kunywa amazi, ikabyimba mu ngingo, ikanirwa kugenda igacumbagira, ndetse kenshi bigakurikirwa n’urupfu.

Ingurube yishwe n’iyi ndwara kandi iratabwa ntabwo iribwa nk’uko itangazo rya RAB rikomeza rivuga.

RAB ikaba yasabye aborozi b’ingurube bose ibintu bikurikira:

1. Gushyira mu kato ingurube zafashwe n’izikekwaho ubwandu bw’iyi ndwara;
2. Gusukura neza ingurube n’ibiraro byazo hagaterwamo umuti wica udukoko (disinfectant) wabugenewe nk’uko babigirwamo inama n’abaganga b’amatungo;
3. Kumenyekanisha byihuse ingurube irwaye kuri muganga w’amatungo ubegereye kugirango abafashe kuvura ayo matungo;
4. Guhagarika kuzerereza ingurube ku gasozi;
5. Gushyira amatungo yabo mu bwishingizi burimo Nkunganire ya leta aho umworozi yishyura 60% by’igiciro naho leta ikamwishyurira 40% by’igiciro

Ikigo cy’Igihugu cyita ku iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi kikaba gisaba abaganga b’amatungo mu mirenge n’uturere gukangurira abaturage gushyira mu bikorwa izi ngamba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *