Ingurube zisaga 350 zimaze guhitanwa n’indwara yadutse iri kuzibasira

Sangiza iyi nkuru

Icyorezo cya Swine Erysipelas kimaze guhitana ingurube zigera kuri 379, cyangwa 0,67% by’ingurube 56,706 zibarurwa mu turere twibasiwe n’iki cyorezo ari two; Rwamagana, Kicukiro, na Gasabo, nk’uko imibare yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kivuga.

Nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yacu kuri uyu wa Mbere, RAB ivuga ko iyi ndwara yitwa na none “Ruje y’ingurube”(Roujet de Porc) iterwa ahanini n’isuku nkeya mu biraro, yagaragajwe bwa mbere ku itariki 21 Ukwakira mu Murenge wa Nzige, Akarere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba, nyuma iza kugaragara mu Karere ka Kicukiro no mu Karere ka Gasabo.

Solange Uwituze, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubushakashatsi n’ikoranabuhanga muri RAB yatangarije The New Times ko mu rwego rwo guhangana n’iyi ndwara, RAB yarangije ikarita yayo, irangiza imirimo ya laboratoire [ikizamini cyo kwemeza indwara], kandi igiye gutangiza ubukangurambaga bwo kuyirwanya guhera kuri uyu wa Kabiri, itariki 10 Ugushyingo.

Kanda hano hasi usome inkuru bisa

Ahabanza

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *