Ubushakashatsi bw’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku kurwanya Sida (UNAIDS) buherutse gushyirwa ahagaragara burerekana ko urushinge rwa cabotegravir rufite ubushobozi hafi 90% bwo gukumira ubwandu bwa virusi itera SIDA ku bagore.
Mu itangazo yashyize ahagaragara UNAIDS yanejejwe n’ibyavuye mu bushakashatsi bwerekana ko imiti igabanya ubukana ya cabotegravir, iterwa mu nshinge buri mezi abiri, irinda virusi itera SIDA ku bagore.
Ubushakashatsi bwerekana ko inshinge zimaze igihe kinini zikoreshwa mu bagore bo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara zagize akamaro ku rugero rwa 89% mu gukumira virusi itera sida ugereranije n’ibinini bya buri munsi bya ‘pre-exposure prophylaxis’ (PrEP).
Winnie Byanyima, umuyobozi mukuru wa UNAIDS ati: “Ibisubizo ni ingirakamaro cyane. UNAIDS imaze igihe isaba ko hajyaho ubundi buryo bwo kwirinda virusi itera SIDA ku bagore, kandi ibyo bishobora guhindura umukino. ”
Ati: “Abaterankunga n’ibihugu bashoye imari mu gutangiza uburyo bwo gutera inshinge ku bagore bafite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera sida, ubwandu bushya bushobora kugabanuka ku buryo bugaragara.”
Igerageza ryakorewe ku bagore barenga 3200 bafite hagati y’imyaka 18 na 45 bafite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera sida muri Botswana, Kenya, Malawi, Afurika y’Epfo, Eswatini, Uganda na Zimbabwe.
Igerageza ryahagaritswe hakiri kare bisabwe n’inama ishinzwe gukurikirana amakuru n’umutekano kubera ibimenyetso bigaragara by’imibare byerekana ko imiti yatewe mu nshinge ikora neza kuruta ibinini bya buri munsi.
Ubushakashatsi buvuga ko ubwandu bune bwa virusi itera sida bwabaye ku bagore bahawe inshinge za cabotegravir ku bushake, ugereranije n’ubwandu 34 ku ruhande rw’abahawe umuti unyuze mu kanwa. Ibyago byo kwandura virusi itera sida hakoreshejwe guterwa cabotegravir mu rushinge bigabanukaho inshuro icyenda ugereranije no gufata ibinini buri munsi.
Ibyavuye mu bushakashatsi ni ingenzi kandi byaziye igihe gikwiye kuko hakenewe byihutirwa uburyo bwinshi bwo kwirinda virusi itera sida mu bagore bafite ibyago byinshi byo kwandura, harimo n’uburyo budashingiye ku gufata ibinini bya buri munsi cyangwa hafi ya buri munsi, gukoresha agakingirizo cyangwa kwifata.
Gutezimbere ubundi buryo bwo kwirinda virusi itera sida, hamwe na gahunda zubahiriza gahunda zirenze iziboneka ubu, bizongera amahitamo yo kwirinda virusi itera sida no kwemerwa ku bagore no kugabanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.
Madamu Byanyima, umufasha w’Umunyapolitiki Kiiza Besigye wo muri Uganda, yashimye abantu bose bagize uruhare muri ubu bushakashatsi bw’ingenzi.
Ati: “Kimwe n’urukingo rwa COVID-19, ubu tugomba gukora kugira ngo izo nshinge zihindura ubuzima zigerweho, zihendutse kandi zikwirakwizwe ku bantu bahisemo kuzikoresha.”


