Hahirwabasenga Thimotee wamenyekanye nka qSky2 yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 11 Gicurasi 2026.
Sky2 akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore we bashakanye byemewe n’amategeko, ndetse no kumuhoza ku nkeke. Amakuru avuga ko ibi byabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba, Akagari ka Gasanze, mu Mudugudu w’Agatagara.
Biravugwa ko ku wa 5 Gicurasi 2026 yakubise umugore we akamukomeretsa bikomeye, ndetse ngo anamuruma ku gutwi. RIB ivuga kandi ko atari ubwa mbere akekwaho ihohoterwa rikorerwa uwo bashakanye.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, Sky2 yafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nduba mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Itegeko riteganya ko umuntu uhamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ashobora guhanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe, hamwe n’ihazabu y’amafaranga. Naho icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo mwashyingiranywe, gishobora guhanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka ibiri.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko ihohoterwa rikorerwa abo bashakanye n’ibindi byaha nk’ibi bidashobora kwihanganirwa, ashimangira ko abazabikora bose bazakurikiranwa n’amategeko.


