Museveni mu Bufaransa mu rwego rwo gushimangira umubano w’ibihugu byombi muri iyi minsi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni kuri uyu wa Mbere, itariki 19 Nzeri yatangiye uruzinduko rw’iminsi 2 mu Bufaransa, aho yaraye abonanye na perezida Francois hollande ndetse na ba rwiyemezamirimo n’abashoramari babarirwa muri 50. Umubano wa Uganda n’u Bufaransa muri iyi minsi ukaba ugenda urushaho gushing imizi.

000_ga6dg_1

Iyi nkuru dukesha RFI iravuga ko kuri ubu Abafaransa bakabakaba 400 baba muri Uganda. Aba ngo ni bacye ariko imibanire y’ibihugu byombi niyo y’ingenzi uko byagenda kose.

cst1rflwiaaen0b

Imibanire y’ibi bihugu rero ahaninii ishingiye ku bucuruzi, aho urugero rutangwa ari urwa Total, bivugwa ko iherutse guhabwa uburenganzira cyangwa Licence yo gucukura peteroli yo mu Kiyaga cya Albert. Total kandi ngo iakazaba imwe mu bazubaka impombo zizajya zinyuzwamo iyi peterpli muri Uganda.

cst1hkkwaaamg6m
Museveni yagiye mu Bufaransa ari kumwe n’umufasha we, Janet Museveni

Mu myaka 2 ishize, ngo ibigo by’Abafaransa bikorera muri Uganda byikubye gatatu, aho kuri ubu ngo bibarirwa muri 30 mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi zikomoka ku mazi, mu itumanaho no mu nganda.

Imibanire hagati ya Uganda n’u Bufaransa kandi muri iyi minsi iragaragarira mu bya gisirikare, aho u Bufaransa butoza buri mwaka ingabo za Uganda hafi 4,500 mbere yo koherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Somalia. Mu bindi ingabo za Uganda zigishwa kandi ngo harimo n’Igifaransa.

cst0xsjwiaeu15l

Kimwe mu bintu bigaragaza umubano mwiza uri hagati y’u Bufaransa na Uganda muri iyi minsi harimo no kuba ngo kuwa 14 Nyakanga, ubwo u Bufaransa bwizihizaga ubwigenge, perezida Museveni ubwe yarafatiye ijambo ryo kwifatanya n’Abafaransa mu rugo rwa ambasaderi w’u Bufaransa muri Uganda.

csxc-guwiaa7kyn

Twababwira ko Museveni yavuye mu Bufaransa kuri uyu wa Kabiri yerekeza i New York aho agomba kwitabira Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *