Donald Trump agiye gusiga yirukanye uwari minisitiri w’ingabo

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe asigaje amezi atageze kuri abiri ngo asohoke muri White House, Perezida Donald Trump asize yirukanye uwari minisitiri w’ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mark Esper.

Ibi Perezida Donald Trump yabitangaje kuri uyu wa Mbere, itariki 09 Ugushyingo abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter.

Perezida Trump kandi yatangaje ko Christopher Miller, wari ukuriye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurwanya Iterabwoba, ari we ugiye kuba minisitiri w’ingabo w’agateganyo.

Iyi nkuru dukesha VOA ishami rya Afurika iravuga ko Sena bitayorohera kwemeza minisitiri w’ingabo mushya mbere y’uko Trump ava ku mirimo ye muri Mutarama 2021.

Minisiteri y’ingabo y’iki gihugu ntacyo yahise itangaza kuri iki cyemezo, kimwe mu bya nyuma Trump agiye gufata mu gihe asigaje ku butegetsi.

Mark Esper, wari wahawe izi nshingano muri Nyakanga 2019, bivugwa ko n’ubundi yateganyaga kwegura cyangwa kweguzwa.

Mu cyumweru gishize, ibinyamakuru bitandukanye muri Amerika bikaba byari byatangaje ko yamaze gutegura ibaruwa yo kwegura.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Donald Trump agiye gusiga yirukanye uwari minisitiri w’ingabo
    Ariko ibyo muri America ko mbona bimeze nkibyo muri Cote d’ivoire, aho Laurent bagbo nawe yafataga ibyemezo ari mu mwobo yartsinzwe amatora, cyangwa SINDIKUBWABO wafataga ibyemezo byo gushyiraho abayobozi kandi Leta ye ikorera ahitwa Numbi muri DRC. None Trump nawe arashaka kwihimura kubatamushakaga, namukuraho se BIDEN akamusubizaho

  2. Donald Trump agiye gusiga yirukanye uwari minisitiri w’ingabo
    Ariko ibyo muri America ko mbona bimeze nkibyo muri Cote d’ivoire, aho Laurent bagbo nawe yafataga ibyemezo ari mu mwobo yartsinzwe amatora, cyangwa SINDIKUBWABO wafataga ibyemezo byo gushyiraho abayobozi kandi Leta ye ikorera ahitwa Numbi muri DRC. None Trump nawe arashaka kwihimura kubatamushakaga, namukuraho se BIDEN akamusubizaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *