FERWACY: Icyatumye Hadi Jamvier asezera burundu cyamenyekanye

Sangiza iyi nkuru

Hadi Jamvier wari umenyerewe mu mukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda yasezeye nyuma yo gutereranwa n’ishyirahamwe ry’uyu mukino ryamukuyeho amaboko.
hadi
Uyu musore avuga ko yatewe agahinda n’uburyo yafashwe nabi mu ikipe yabarizwagamo kugeza naho ngo byagiye bivugwa ko mu ikipe abarizwamo y’Iburayi yahabwaga amafaranga nyamara ngo yari baling.
Jamvier aganira n’itangazamakuru yavuze ko mu mezi 9 yahawe amadorali 400 gusa (hafi 322,000Frw) ndetse ngo n’aho agarukiye mu Rwanda yakomeje gutereranwa ntihagira umwitaho, bityo abona ikiruta ari uko yasezera.
Agaruka mu Rwanda yazanye igare rya Stradalli-Bike Aid kuko yashakaga gukomeza imyitozo, ngo azakine Tour du Rwanda 2016.
Yitabiriye amarushanwa atandukanye mu Rwanda anegukana isiganwa Race for Culture muri Rwanda Cycling Cup, bava Nyamagabe bajya Nyanza, tariki 24 Nyakanga 2016.
Hadi Janvier niwe mukinnyi wenyine wegukanye umudari wa zahabu muri ‘All African Games’ zabereye i Brazzaville tariki 14 Nzeri 2015.
Gusa ngo nyuma yo kwitanga, agakora iyo bwabaga ngo umukino wo gusiganwa ku magare utere imbere mu Rwanda ababazwa n’uko itera mbere rye we ubwe riri kure, bikaba na kimwe mu bintu simusiga byatumye asezera burundu.
Ku myaka 26 y’amavuko akaba yasezeyo umukino wo gusiganwa ku magare nyuma yo kuba Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda muri Tour du Rwanda za 2014 na 2015 u Rwanda rwegukanye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *