Umunyeshuri mu ishuri ryisumbuye ry’ubugeni rya Nyundo, Imena Benoit , wo mu Karere ka Rubavu, afite inzozi zo kuzakora imbunda za nyazo, nubwo kuri ubu arimo arakora ibisa nkazo kubera ikibazo cy’ibikoresho n’amikoro, akoresheje ibipapuro n’ibikarito byashaje, zikaba zirimo kwifashishwa mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye, ku buryo uzibonye adapfa kubona ko atari imbunda za nyazo.
Ubwo Bwiza TV yamusuraga aho akorera ubukorikori bwe, yasobanuye impamvu yatumye agira igitekerezo cyo kwigana imbunda.
Yagize ati: “Impamvu nahisemo gukora izi ntwaro, nubwo zitarasa, narebye mu mafilime nyarwanda nsanga nyine bakennye cyane ibintu by’ibikoresho nk’izi ntwaro, …ndavuga nti ariko se nta kuntu umuntu yajya abakorera imbunda zisa nk’aho ari nyazo?”
Avuga ko yabitekerejeho, akabyigaho, agatangira gukora bigapfa ariko ntacike intenge kugeza ubwo yaje gukora bikemera agafata icyemezo cyo gukora ubwoko butandukanye bw’imbunda yumva bishobora kugira akamaro mu kuzamura filimi nyarwanda.
Yabajijwe niba usibye izi mbunda arimo kwigana, zitari iza nyazo, abonye ubushobozi, ibikoresho yanakora imbunda za nyazo.
Ati: “imbunda ya nyayo nuko byagorana, kuko urareba nk’aha ngaha umuntu abagira akokinga agakora mu mbarutso akarasa,..umuntu agenda areba ukuntu zikoze…ni yo mpamvu rero umuntu agiye abona icyo cyuma akabona n’ibikoresho byo gukatisha ndizera ko byashoboka kabisa.”
Uyu musore wiga mu mwaka wa gatanu ku Ishuri ry’Ubugeni rya Nyundo, avuga ko biga ibintu byinshi bijyanye n’ubugeni, usibye ibi byo kwigana imbunda akaba akora na tableau, akora design, gutaka (decoration) n’ibindi.

Ku myaka 19 y’amavuko afite ubu, Imena avuga ko hashize imyaka 3 akora ibi bintu, akaba yaratangiye kubigerageza yiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza.
Ati: “Nahereye muwa gatandatu primaire, ntangira gukora nkajya ndeba ama ‘tutorials’ kuri youtube, bya bindi by’abana bareba imbunda bagashaka gukora…nageze muri segonderi noneho ndavuga nti reka nkore noneho ndebe ko ndibukore inyayo.”
Avuga ko yatangiye kujya abikora ndetse agatera irangi imbunda akora kugirango zirusheho kugaragara nk’aho ari iza nyazo.
Hagati aho, uyu musore avuga ko ibi bintu akora bimutunze kuko akodesha cyangwa akagurisha imbunda akora ku bakeneye kuzikoresha mu mashusho y’indirimbo zabo cyangwa mu mafilimi.
Umva ikiganiro cyose hano hasi


