emxkqahwmaujuj_.jpg

Burera: Abaturiye umupaka begerejwe ibicuruzwa byabajyanaga muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu mirenge y’Akerere ka Burera ikora ku mupaka w’u Rwanda na Uganda akanyamuneza ni kose nyuma yuko begerejwe ibicuruzwa byabambutsaga umupaka bajya kubishaka muri Uganda ku giciro giciriritse.

Ubwo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 14 Ugushyingo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasuraga abaturage bo mu Karere ka Burera baturiye umupaka w’u Rwanda na Uganda anareba bimwe mu bikorwaremezo bimaze kubegerezwa, yabasabye gukoresha no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Aba baturage na bo bamusezeranije ko batazongera guhirahira bambuka umupaka ngo bagiye gushaka servisi hanze y’Igihugu kuko inyinshi zimaze kubageraho.

Umwe mu baturage yagize ati: “Nk’uko turi mu mirenge yegereye imipaka ya Uganda, isoko ryacu urebye ryabaga Uganda. Icyo dushatse cyose yaba umunyu, yaba isabune, yaba ifu…twabivanaga Uganda. Ariko ubu aka kanya hari itandukaniro. Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda iyobowe na nyakubahwa Paul Kagame yatugiriye neza cyane…”

Undi ati: “Nubwo tuvuga ngo twakundaga ibyo muri Uganda, nta buziranenge byari bifite.ukazana ifu ugasanga yaraboze.”

Ubu bubiko bw’imyaka bwegerejwe abaturage buherereye mu Murenge wa Bungwe, buri kwezi bushyirwamo toni 20 za kawunga ikorerwa imbere mu gihugu, ndetse na toni 7 z’umuceri ndetse n’ibindi biribwa bitandukanye.

emxkqahwmaujuj_.jpg

Aba baturage kandi baranishimira ko n’ibindi bikorwaremezo birimo amashuri na byo birimo gukorwa aho amashuri amwe arimo kubakwa mu gihe andi yo yamaze kuzura nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ikomeza ivuga.

Nyuma yo gusura ibikorwaremezo binyuranye, minisitiri Shyaka yanaganiriye n’abaturage abasaba gukomeza gukunda iby’iwabo bikorerwa imbere mu Gihugu birinda kujya gushaka iby’ahandi.

Ati: “Agaciro k’Umunyarwanda, kari iwe. Kari no gufata urugo rwe neza, no guha iby’iwacu agaciro, ntabwo n’abambuka ari ukuba bagiye gushaka ibyo babuze ahubwo ni irari. Iryo rari rero nibaryerekeze iwabo, nibaryerekeze ku gihugu cyabo, kandi baranatubwira ko nabo byagabanyutse.”

Yaboneyeho gusaba abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze gufata ingamba zo kurwanya magendu zikorwa n’abambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kurwanya Kanyanga, amakimbirane yo mu miryango, kurwanya imirire mibi mu bana, guca burundu ihohoterwa rikorerwa mu miryango ,no kurandura umwanda himakazwa isuku.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *