jpeg.jpg

Uko Israel yari igiye guturitsa stade yo muri Liban ishaka Yasser Arafat

Sangiza iyi nkuru

Inzego z’ubutasi za Israel zigeze gutegura kwica uwahoze ari umuyobozi wa Palestina, Yasser Arafat n’abandi bayobozi b’umutwe uharanira kubohoza Palestina, PLO (Palestinian Liberation Organisation) zibinyujije mu guturitsa Stade yo muri Liban mu myaka ya 80 ariko umugambi ntiwashyirwa mu bikorwa nk’uko amakuru mashya yagiye ahagaragara avuga.

Iki gikorwa cy’ibanga byari byateganijwe ko kizaba muri Mutarama 1982, ariko kiza gusubikwa n’uwari Minisitiri w’Intebe wa Israel, Menachem Begin nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo muri Israel kitwa Yedioth Ahronoth.

Abayobozi benshi ba Israel batabizi, abakorera ubutasi bari bashinzwe gushyira ibisasu munsi ya stade ya Beirut no kuyibizengurutsa.

Ibintu byari kwangizwa n’iri turika ryari ryateguwe ngo nta handi byari kuba byarabaye nk’uko uwahoze mu gisirikare cya Israel yabitangarije Yedioth Ahronoth.

Bivugwa ko umutwe w’ibanga, wari wahawe inshingano zo gushyira mu bikorwa uyu mugambi w’ubwicanyi ndengakamere, wari uyobowe na Meir Dagan, nyuma wabaye umuyobozi w’Urwego rw’ubutasi kabuhariwe rwa Israel ruzwi nka Mossad.

Uyu mugambi ukaba wari wateguwe mu rwego rwo guhora imfu z’abana babiri biciwe mu gitero cyagabwe na Samir Kuntar, Umunyalibani, wabarizwaga icya rimwe mu mutwe w’ingabo zigamije kubohora Palestina (PLF) na Hezbollah, wafatanyije muri ubu bwicanyi n’Abanyalibani bagenzi be batatu nabo bo muri PLF.

jpeg.jpg
Samir Kuntar

Abarwanyi ba PLF bacengeye muri Israel mu 1979 bica umupolisi, umwana w’umukobwa w’imyaka ine na se bagerageza kubashimuta.

Abayobozi ba Israel bashinje Kuntar kwicisha uyu mwana w’umukobwa ikibuno cy’imbunda ye yamukubise ku mutwe, ariko uyu arabihakana.

Nyina w’uyu mwana kubw’impanuka yanahejeje umwuka akandi gakobwa ke k’imyaka ibiri ubwo yageragezaga kugacecekesha ngo kataranga aho bari bihishe.
Nyuma y’iki gitero, umuyobozi w’ingabo, Rafael Eitan yabwiye abayobozi ko umuntu wese wo muri PLO muri Liban azaryozwa imfu z’aba bana.

Umugambi wo guhitana Arafat n’abandi bayobozi ba PLO waje guhagarikwa na Minisitiri w’Intebe Menachem Begin habura amasaha macye ngo ushyirwe mu bikorwa.

Nk’uwari ukuriye PLO ndetse yaranashinze ishyaka rya Fatah, Arafat yari umuyobozi w’ingenzi mu makimbirane ya Israel na Palestina mbere yo kujya mu mishyikirano hagati y’impande zombi yatangiye muri za 90.

Palestina akaba yarabaye Perezida wa mbere wa Palestina imaze kwmerwa n’Amasezerano ya Oslo mu 1994.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *