Laguna Motel yafunzwe nyuma yo gufatiramo abasaga 130 binezeza batitaye kuri Covid-19

Sangiza iyi nkuru

Abantu basaga 130 biganjemo urubyiruko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda nyuma yo kubasanga binezeza banywa inzoga, abandi babyina muri Laguna Motel iri mu Karere ka Nyarugenge, ahazwi nko mu kiyovu cy’abakene batitaye ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Polisi yabaguye gitumo bituma bamwe bahita birukira mu byumba bamenagura ibikoresho ku buryo mu gitondo cyo kuri iki cyumweru hagaragaraga ibimenyetso by’amacupa n’utubati twamenetse.

Abafashwe saa sita z’ijoro bajyanwe muri Stade ya Kigali i Nyamirambo bararamo, abandi bari bihishe mu byumba na bo bavumbuwe muri iki gitondo cyo ku cyumweru, bacibwa amafaranga ibihumbi 25 kuri buri muntu.

Iyi nyubako ikoreramo iyi hotel ni iya rwiyemezamirimo Dr Musangwa Jean uvuga ko yayikodesheje undi rwiyemezamirimo, ariko ubwo polisi yamubazaga amasezerano yanditse ntiyayerekanye nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ivuga.

“Ni ukuvuga ntabwo ari ibyanjye ndabikodesha nka motel ndayikodesha, ivuriro ni iryanjye na hariya bacururiza ku muhanda ndahakodesha, niba abanywa bashobora kunywa bakagera no muri corridor nk’uko bimeze hano ibyo ntabwo mbizi njyewe iyo nje ku kazi haba hatunganye hameze neza,” uyu ni Dr Musangwa.

CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, avuga ko kuba hari bamwe mu bafite amahoteli n’utubari batubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19 bishobora guteza akaga.

Ati: “Abantu bakwiye kwihangana ntibatsindwe kubera ko ibikorwa byo guhuza abantu benshi gutya ahantu hangana gutya nk’uko namwe mwabyiboneye bishobora gutera ikibazo gikomeye abaturarwanda, twaberetse icyumba twasanzemo abantu 50, tujye no mu buryo banabakira nta rutonde rw’abantu bagana iyi motel ushobora kubona hano kandi bizwi neza ko iyo umuntu agiye mu cyumba agomba kwiyandikisha, twabimubajije twabibajije abakozi ntabyo bafite, ibintu rero byo kwitwaza ikintu kimwe gikora ugakora ibitemewe 2 cyangwa3 ntibyemewe.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge, Gitifu wako, Emmy Ngabonziza avuga ko ari ubwa kabiri Laguna Motel igwa muri iki cyaha, dore ko ubwa mbere yari yaciwe amande y’amafaranga ibihumbi 150. Kuri iyi nshuro ya kabiri yafatiwe ibihano bikakaye.

Ati “Barafashwe barabihanirwa bijyanye n’amabwiriza y’Umujyi wa Kigali nk’uko byemejwe n’inama njyanama barihanangirizwa. Nyuma y’ibyumweru 3 uyu munsi twongeye kubafata noneho barimo banashyizemo na boite (akabyiniro) hari umubare munini cyane bacucitse harimo abantu basaga 100, uyu munsi tukaba twafashe ibyemezo bitandukanye birimo no kuhafunga burundu ndetse nta n’ubwo ari ahantu hasa neza kuko urabona si ukurenga ku mabwiriza gusa harasa nabi ni umwanda.”

Abasanzwe binezeza bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19, bakaba baciwe amande y’ibihumbi 25 kuri buri wese ndetse serivisi za Laguna Motel zirafungwa kuko byari insubiracyaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *