Umugande wari ufungiye mu Rwanda yasubijwe iwabo ku mpamvu z’umutekano

Sangiza iyi nkuru

Umugande Charles Tusubira,wari umaze iiminsi afungiye mu Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu yasubijwe iwabo n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, nyuma yo gusanga yari abangamiye umutekano w’igihugu.

Twari tumaze iminsi tubagezaho inkuru zivuga kuri uyu Mugande, nk’itabwa muri yombi rye ryabereye aho yari atuye ku Kicukiro, iby’umuryango we wasabaga Guverinoma za Uganda kubigiramo uruhare akarekurwa mu gihe iy’u Rwanda yasabwaga kumushyikiriza ubutabera niba hari icyaha yakoze, kuri ubu amakuru amakuru yatangajwe n’urubuga Virunga Post akaba avuga ko yari akurikiranweho kubangamira umutekano w’igihugu.

Soma inkuru bisa hano

Ahabanza

Ni nyuma y’aho amakuru twari twabagejejeho yavugaga ko yafashwe ku itariki 27 Ukwakira afashwe n’abapolisi bari kumwe n’abashinzwe abinjira n’abasohoka nubwo hatari bwamenyekane icyo yari akurikiranweho.

Indi nkuru bisa hano hasi

Ahabanza

Ambasade ya Uganda mu Rwanda ariko yatangarije itangazamakuru ryo muri Uganda nka Chimpreports ko irimo gukurikiranira hafi ikibazo cya Tusubira, wari ufite ikigo cyitwa Kleeville Media Ltd gikora ibijyanye no gushaka amasoko no kwamamaza gikorera mu Rwanda kuva mu 2011, kandi ko iri kuvugana kuri iki kibazo na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *