Nyuma y’iminsi yari amaze muri Tanzania, aho yari yarajyanye abana gusura Diamond Platnumz babyaranye, kuri ubu Zari The Boss Lady yamaze gusubira muri Afurika y’Epfo aho atuye ndetse yakurijeho abibwiraga ko aba bombi baba bagiye gusubirana avuga ko usibye no gusubirana atabitekereza, icyo yifuza ari uko bombi bakomeza kuba ababyeyi b’abana babo ariko ibyo gusubirana byo bidashoboka.
“Sinshobora gusubirana nawe kabisa. Sintekereza no gusubirana nawe,” ibi ni ibyatangajwe na Zari wakomeje avuga ko yubaha Diamond nk’umuntu babyaranye kandi bazakomeza kuvugana mu buzima bwabo, ariko ibyo kongera kubana bakaba bakora ubundi bukwe byo bidashoboka.
Mwendokasi Tv dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi byababaje abantu benshi bitewe n’ukuntu nyina wa Diamond n’umugabo we Shamte, bari bamaze igihe baharanira ko Zari yasubirana na Diamond ariko igisubizo cye kikaba ari uko adashobora gusubirana nawe.
Mbere y’uko Zari avuga ko adashobora gusubirana na Diamond yari yabanje kubazwa niba umuryango hari icyo uri gukora ngo we n’uwahoze ari umugabo we basibirane, avuga ko bose babyifuza ariko kuri we bidashoboka.
Ati: “Bose! Umuryango wose urifuza kubona nasubiye Tanzania tugakora ubukwe na Diamond Platnumz tukabana nka kera, ariko…..ikintu cyatumye njye na Diamond dutandukana kirakomeye cyane ku buryo twasubirana. Kubw’ibyo rero dukomeze dufatanye kurera no gufatanya mu bindi bintu; nshobora nko kumufasha mu muziki …ariko gusubirana biragoye.”
Zari kandi yabajijwe ukuntu kera yajyaga avugwa nabi n’umuryango agatukwa, ariko ubwo aheruka kubasura bikaba byaragaragaye ko bafitanye umubano mwiza, asubiza ko ibyabaye adashobora gukomeza kubigenderaho kuko ubu umuryango umukunda kandi umwubaha, kandi nawe yumva awukunze nta kibazo afitanye n’umuntu uwo ari we wese.
Yabajijwe ukuntu byagenze kugirango agere aho afata icyemezo cyo gusubira muri Tanzania kureba Diamond, avuga ko yabanje (Diamond) kumwoherereza ubutumwa bugufi igihe bari muri Guma mu rugo muri Afurika y’Epfo bagatangira kuganira kugera aho bategura uko yamushyira abana akabonana nabo ariko bikaba ngombwa ko bategereza kugera mu Ukwakira kuko nawe hari ibindi yari ahugiyemo.
Yabajijwe kandi amakuru yavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga ko Diamond n’umuryango we bashakaga ko ava mu nzu ya Diamond yabagamo n’abana be iri muri Afurika y’Epfo, asubiza ko mu by’ukuri ibyo bintu ari ibyavuzwe ku mbunga nkoranyambaga ariko Diamond atigeze amusaba kuyivamo, ariko n’ubundi byatumye aho kugirango ajye yirirwa avugwa afata icyemezo cyo kwimukira mu nzu ye yiguriye ku giti cye, ndetse akanga no kujya mu nzu y’umugabo we wa mbere, Ivan.
Yongeyeho ko ndetse ngo n’ubu Diamond atamubaza amafaranga akura mu bukode bw’iyo nzu ahantu ayashyira kuko nubwo batandukanye umubano wabo ukimeze neza kandi n’ubundi ngo iyo nzu Diamond yayiguze kubera abana be.
Ku kijyanye no kuba yaba atekereza kongera gukorana ubukwe n’undi muntu, yasubije ko ibyo atazongera kubikora na rimwe mu buzima bwe kuko ngo ari iteshamutwe. ngo ashobora gukundana n’umuntu ariko ibyo gushyingiranwa atazabyongera.


