Umucamanza Raymond Zondo yahakanye kwigiriza nkana ku wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, usaba ko yakurwa ku buyobozi bwa komisiyo ishinzwe kumukoraho iperereza kuri ruswa, kubera umubano bwite bafitanye.
Imwe mu mpamvu Zuma yakoresheje mu busabe bwe bw’impapuro 100 ni umubano wa hafi n’umucamanza. Kuri uyu wa Mbere ariko, umucamanza, Zondo yabisenyeye imbere y’iyi komisiyo, agira ati: “Amagambo avuga ko turi inshuti ntabwo ari ay’ukuri… Jye na Bwana Zuma ntabwo dusabana kandi ntabwo twigeze dusabana.”
Yavuze ko atigeze abonana imbonankubone na Zuma igihe yari perezida kuva mu 2009 kugeza mu 2018 ariko akavuga ko yahuye n’uwahoze ari umukuru w’igihugu mu “inshuro ebyiri cyangwa zirenga hagati ya 2005 na 2007 “ubwo yasabaga kumbona “.
Yavuze ko yasuye aho Zuma yari atuye (mu gace ka Forest Town muri Johannesburg ndetse n’i Durban) “inshuro zibaze”, nk’igihe yajyaga kumufata mu mugongo yapfushije umwe mu bagore be.
Urubuga Dailymaverick dukesha iyi nkuru rukaba ruvuga ko niba ubucuti bupimwa umucamanza Zondo abupimira mi minsi idasanzwe, nko gusangira, amasabukuru y’amavuko, gusezerana n’urupfu. Kuba atarigeze abona Zuma mu buzima bwe muri ibi bihe byose, ngo bigaragaza neza ko nta bucuti bafitanye.
Ati: “ Zuma ntabwirwa iby’urupfu mu muryango wanjye kandi nabuze abavandimwe bane na mama wanjye. Ndetse sinigeze ntumira bwana Zuma mu masabukuru yanjye cyangwa ibindi birori kuva twamenyana.”
Uyu mucamanza akomeza avuga ko atarasangira na Zuma ifunguro cyangwa yigeze amwunganira mu mategeko nubwo yemera ko baganiriye ku bibazo birebana n’amategeko bisanzwe.
Yongeyeho kandi ko Zuma nta ruhare yigeze agira mu kuzamuka kwe muri uyu mwuga.
Ati: “Nta ruhare yagize mu kuzamura umwuga wanjye w’ubucamanza.” Zondo yavuze ko Zuma yagaragaye mu manza yashyizwemo (umucamanza) inshuro nyinshi mu manza zikomeye nk’urubanza rwerekeye amafaranga ya Leta yakoresheje ku nzu ye bwite i Nkandla, ariko akaba atarigeze asaba ko yakwangwa kubera imibanire bwite.

Zuma yashyikirije ubwe ubusabe bwe Komisiyo i Johannesburg aho yari aherekejwe n’umukobwa we Duduzile Zuma.
Umwunganizi we witwa Muzi Sikakhane yabwiye Zondo ko uwahoze ari umukuru w’igihugu abona iyi Komisiyo nk’ “ibagiro” rigaragaramo abatangabuhamya bahiswemo bashinzwe kwemeza inkuru y’uko Zuma ari we muntu “wangije igihugu cyacu”.


