Burundi: Ndayishimiye yasabye Imbonerakure kuba maso zikarinda igihugu abanzi

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi yasabye Imbonerakure kurushaho kuba maso no gukaza amarondo zigakingira Abarundi abanzi zititaye ku bizivugwaho.

Ibi yabitangaje mu gihe ishyaka CNDD-FDD riri kwizihiza icyumweru cyahariwe ‘intwari ku rugamba rw’amahoro na demokarasi’ cyatangiye kuri uyu wa Mbere ushize kizageza kuwa Gatandatu itariki 21 Ugushyingo.

Abayobozi batandukanye ba CNDD-FDD bagarutse ku mateka y’uwahoze ari umutwe w’inyeshyamba wa CNDD-FDD n’ibihe byabanjirije ihagarikwa ry’imirwano hagati yawo na Guverinoma y’u Burundi mu 2003.

Perezida Evariste Ndayishimiye we yaboneyeho gufata akanya ko kwibutsa urubyiruko rwa CNDD-FDD, rufatwa nk’umutwe witwara gisirikare n’Umuryango w’Abibumbye, kurushaho gukaza amarondo.

Perezida Ndayishimiye yagarutse cyane ku nyeshyamba za CNDD-FDD ndetse n’uruhare we ubwe yagize mu gutuma amasezerano yo guhagarika intambara agerwaho hagati ya leta y’icyo gihe n’ishyaka rye nk’uko tubikesha SOS Médias Burundi.

Ati: “Murashaka ko mbasobanurira abanzi! Nimwumva umuntu abaza impamvu umuntu arara izamu, mujye mumenya ko ari umujura. Muzumva abantu bashaka kubuza Abarundi gukora amarondo y’ijoro, ntimwumvise abavuga ko Imbonerakure ari mbi kubera ko zikora amarondo? Mumenye ko ubivuga ari umwanzi. Abona icyuho ariko akabona ko kirinzwe. Akwita umwanzi kugirango aguce intege kugirango abone uko yinjirira. Ndashaka kubabwira mwebwe Imbonerakure muri hano, murusheho kuba maso, muturinde umwanzi…”

Kuri perezida Ndayishimiye, umuntu wese udashyigikiye irondo ry’abaturage ni umwanzi ushaka gutera igihugu, kandi umuturage wese afite inshingano zo kurinda igihugu cye nk’uko biteganywa mu itegeko nshinga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *