Abanyarwanda baherutse kwirukanwa muri Congo basubiye mu miryango

Sangiza iyi nkuru

Abanyarwanda bakabakaba 2000 bahungutse bava mu mashyamba ya Congo nyuma yo gucyurwa ku ngufu n’Igisirikare cya FARDC kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Ugushyingo mu gitondo, batangiye gusubizwa mu miryango yabo baturuka mu Nkambi ya Nyarushishi bari bamaze iminsi bacumbikiwemo.

Imodoka 56 ni zo zavanye aba Banyarwanda 1885 muri iyi nkambi iherereye mu Karere ka Rusizi bajyanwa mu turere bakomokamo.

Perezida wa Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero (RDRC), Nyirahabineza Valerie, yabwiye Imvaho Nshya ko batashye amahoro kandi ntawufite ikibazo cy’uburwayi budasanzwe.

Yagize ati “Bose batashye bameze neza kuko nta muntu wari ufite uburwayi budasanzwe ngo abe yakoherezwa mu Bitaro bya Gihundwe”.

Yongeyeho ko aba Banyarwanda birukanwe ku ngufu muri Congo bakakirirwa mu nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, bose basubiye mu miryango yabo bapimwe icyorezo cya COVID-19.

Inzego za Polisi mu Karere ka Rusizi n’abayobozi muri RDRC, nibo baherekeje banasezera kuri abo Banyarwanda birukanywe ku ngufu muri Congo.

Abo Banyarwanda bakiriwe mu mwaka ushize tariki 21 Ukuboza 2019, bashyirwa mu Nkambi ya Nyarushishi bari bamaze amezi 11 bahabwa amasomo atandukanye arimo ajyanye n’uburere mboneragihugu, n’ubundi bumenyi buzabafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *