Umuryango CPCR (Collectif des parties civiles pours le Rwanda ) uzwiho gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside bahungiye mu Bufaransa, uravuga ko wemeranya na Agatha Kanziga, umufasha w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana, ku kuba iperereza akorwaho rikomeje gutinda, ugaragaza ko utishimiye ukuntu akomeje gucika ubutabera.
Kanziga afatwa nk’umwe mu nkingi za mwamba z’icyahoze cyitwa “Akazu”, agatsiko ka bamwe mu bahoze mu butegetsi bw’u Rwanda, kavugwaho kuba ari ko kateguye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Alain Gauthier, Perezida wa CPCR, ari nayo yatanze ikirego gishinja Kanziga mu myaka 13 ishize, aravuga ko ibyatangajwe n’itangazamakuru ku itariki 16 bigaragaza ko Kanziga yajuririye kuba umucamanza ushinzwe kumukoraho iperereza yaranze gufunga dosiye ye.
Nk’uko byatangajwe natwe twabibagejejeho mu nkuru yacu iheruka, Kanziga yajuririye icyemezo cy’uyu mucamanza anenga ko iri perereza akorwaho rimaze igihe kirekire atari akwiye kuba agikurikiranwa.
Kanda hano hasi usome iyi nkuru
Alain Gauthier mu itangazo ryashyizwe ahagaragara asobanura ukuntu umuryango wabo wahemukiwe yagize ati: “ Niba hari ingingo imwe twemeranyaho na Madamu Kanziga, kandi ikaba ari yo yonyine, ni uko iki kibazo kimaze igihe kirekire.”
Gauthier avuga ko ubwo batangaga ikirego kirega Kanziga bwa mbere ku itariki 14 Gashyantare 2007, bari bazi neza ko bazahura n’imbogamizi zikomeye nk’uko bigaragara ku rubuga rw’uyu muryango, collectifpartiescivilesrwanda.fr.
Ku kijyanye na Politiki, yerekanye ko bari bazi ko bidashoboka kubona ukuntu u Bufaransa, bwamwakirije mu minsi ya mbere ya Jenoside, indishyi ziremereye n’indabyo, nyuma y’imyaka 13, bwakwemera kumuburanisha.
N’ubwo adafite aho atuye ku mugaragaro, hagaragazwa ko “ibyo bitamubuza kumara iminsi yishimye (nubwo bigaragara ko atishimye), muri villa ye i Courcouronnes, akikijwe n’umuryango we”.
Kuri CPCR, ngo Kanziga yakabaye yarirukanwe ariko Urukiko Rusesa Imanza rwanze inshuro zishobora kuba zirenze 42 kumwohereza mu Rwanda.
Alain Gauthier mu itangazo ati: “Kimwe na Madamu Kanziga, dushishikajwe no kubirangiza, ariko atari kubw’impamvu zimwe cyangwa kubw’umwanzuro umwe. Twongeye gusaba, ubutabera bw’u Bufaransa kudatinda gushyikiriza ubutabera abakoze ibyaha bya jenoside mu Rwanda, kandi batuye ku butaka bw’u Bufaransa.”
Yakomeje agira ati: “Igihe kiri ku ruhande rw’abicanyi. Turashaka ko umukino urangira. Ariko abaregwa hamwe nubw’unganizi bwabo bishimiye gukina kubw’igihe.”
Agatha Kanziga aherutse kwitaba Urukiko rwa Paris ku itariki 3 Ugushyingo, agiye kubazwa nk’umutangabuhamya ushyigikiwe mu iperereza ku mujandarume w’Umufaransa, Paul Barril, ushinjwa kuba yarahaye intwaro n’abacanshuro Guverinoma yakoraga jenoside mu izina rya Guverinoma y’u Bufaransa.


