Imyiyereko y’indege z’intambara za Angola i Kinshasa, ubutumwa kuri Joseph Kabila

Sangiza iyi nkuru

Imyiyereko y’indege z’intambara za Angola na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yo kuri uyu wa Gatanu yateje urwikekwe hagati y’uruhande rushyigikiye Perezida Felix Tshisekedi n’uruhande rwa Joseph Kabila rwabifashe nko kurutera ubwoba.

Indege ebyiri z’intambara zo mu bwoko bwa ‘Sukhoi’ zakorewe mu Burusiya z’igisirikare cya Angola zagaragaye mu kirere cya Kinshasa kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2020, nyuma y’iminsi ine Perezida Tshisekedi agiranye ibiganiro na mugenzi we wa Angola, Joao Lourenco, byabaye kuwa Mbere, itariki 16 Ugushyingo.

Igisirikare cya Congo cyatangaje ko iki gikorwa cyari kigamije gushimangira ubwumvikane hagati y’ibisirikare by’ibihugu byombi, mu gihe ibiro bya Perezida Tshisekedi byavuze ko kwari “ukwemeza inkunga ya gisirikare Angola yemereye FARDC.”

Umujyanama wa perezida Tshisekedi yongeyeho ko izi ndege z’indwanyi za Angola igisirikare cya Congo kemerewe kuzikoresha igihe cyose byakenerwa nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.

Ku ruhande rw’ihuriro FCC ry’uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, uwahoze ari umujyanama we mu bijyanye na dipolomasi, Kikaya Bin Karubi, yavuze ko iyi myiyereko ari “ubutumwa bwahawe uwahoze ari perezida.”

Yakomeje avuga ati: “Ni ubutumwa budafite icyo bumaze kubera ko ikibazo gishobora kubonerwa umuti imbere mu rwego rw’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Felix Tshisekedi n’uwamubanjirije.”

Kikaya Bin Karubi kandi ashyigikiye ko umuryango wa politiki w’uwahoze ari perezida wamagana iyi myifatire yazanywe n’ubutegetsi buriho ubu, avuga ko bushaka kwerekana imbaraga nyuma yo kunanirwa kwa gahunda yo kugisha inama za politiki yatangijwe mu byumweru bibiri bishize na Felix Tshisekedi.

Umwe mu bagize ibiro bya Perezida Tshisekedi nawe ati: “Niba bumva bahangayikishijwe n’iyi myitozo yo mu kirere, nuko bafite umugambi wo kurwanya repubulika.”

Yongeyeho ko bo bishimira kongera imbaraga mu mibanire ya Kinshasa na Luanda. Igihugu cya Angola akaba ari cyo gihugu cy’igituranyi kimaze gusurwa kenshi na Perezida Tshisekedi kuva yajya ku butegetsi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *