Mu nama Nkuru y’Abana ya 14 yo kuri uyu wa Gatanu, itariki 20 Ugushyingo, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’ikoranabuhanga n’itumanaho, Kalema Gordon yagiriye abana inama yo kwitondera ibyo bashyira kuri enterineti, mu gihe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof Jeannette Bayisenge yabasabye kuzirikana ko hari ababashuka bagamije kubashora mu ngeso mbi no kubacuruza bifashishije ikoranabuhanga.
Inama Nkuru y’Abana ya 14 yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’umuryango mu kurinda umwana ihohoterwa rikorerwa ku ikoranabuhanga”.
Minisitiri Bayisenge yagaragaje ko ari “umwanya mwiza wo kugaruka ku nshingano zacu nk’ababyeyi zo kwita ku bana bacu no kubaba hafi, tuberekera ibyabangamira uburenganzira n’umudendezo wabo kuri murandasi”.
Minisitiri w’umuryango avuga ko ababyeyi bakwiye kwibaza ibibazo nk’ibi: Ese bazi guhitamo amakuru meza, y’ukuri, abafasha… ari kuri murandasi? Ese bazi ko igihe umuntu amara akoresha ibyuma by’ikoranabuhanga (devices) bibagiraho ingaruka kandi mbi?
Ati: “ Muri byinshi twahanganye nabyo, twongeye kubona ko kurinda umwana ihohoterwa bitagira umupaka. Hagomba ingamba nshya kandi zihoraho zo kurinda umwana ihohotera aho ari ho hose ndetse no kuri murandasi”.
Yakomeje agira inama abana agira ati: “Murasabwa kuzirikana ko hari abashuka abana bagamije kubashora mu ngeso mbi no kubacuruza, bityo mwirinde kuvugana no kwandikirana n’abantu mutazi, kwakira cyangwa kohereza amafoto yanyu, kureba filimi z’urukozasoni, zibaganisha mu irari ry’ubusambanyi; gushyira umwanya wose mu bijyanye no gukururwa n’ibibera ku mbuga nkoranyambaga mukibagirwa umwanya wo kuruhuka no gukina; gukopera imwe mu mico y’ahandi ishobora kubaganisha mu myitwarire mibi mukaba mwayikurikiza mutabanje kubitekerezaho”.
Minisitiri w’umuryango avuga ko mu muryango, ari ho umwana atorezwa indangagaciro zose, agakura neza, haba mu gihagararo ndetse no mu mitekerereze, kubw’ibyo ababyeyi bakaba basabwa kurinda abana babo, babaha umwanya, babatega amatwi, kuko bizabafasha kubatinyuka bakabegera no kubabaza igihe bahuye n’ushaka kubahohotera.
Akoyiremeye Octavie Elodie, Perezida wa Komite y’Abana ku Rwego rw’Igihugu agira inama abana yagize ati: “Ifoto wohereje kuri interineti, nta bubasha bundi uba ukiyifiteho, tubyirinde. Ntabe ari njye, ntabe ari wowe, ugira uruhare mu gutuma ukorerwa ihohoterwa rikorewe ku ikoranabuhanga.”
Ku ruhande rwe, Kalema Gordon, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’ikoranabuhanga n’itumanaho, Kalema Gordon yagiriye abana inama yo kwitondera ibyo bakorera kuri murandasi.
Ati: “Uko ukoresha ikoranabuhanga uba wandika amateka. Burya iyo ufunguye konti, ukagira icyo ushyiraho; haba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ahandi, uba wandika amateka. Igihe kimwe, ayo mateka uba waragiye wandika, ubona ingaruka zayo.
Inama Nkuru y’Abana ya 14 yibanze ku ruhare rw’umuryango mu kurinda umwana ihohoterwa rikorerwa ku ikoranabuhanga, yashojwe ku mugaragaro na Minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho, Paula Musoni wakanguriye abana gukoresha ikoranabuhanga mu buryo butekanye anasaba ababyeyi gukurikirana ibyo abana babo barikoreraho.


