OIF: Hari kwibazwa byinshi ku mafaranga akoreshwa n’ibiro bya Mushikiwabo

Sangiza iyi nkuru

Mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), hakomeje kuvugwa urujijo kubera raporo y’imikoreshereze y’imari n’ubugenzuzi bivugwa ikomeje guhishwa, ibyo bikaba binyuranyije n’amategeko agenga gukorera mu mucyo yemejwe nyuma y’impaka zishingiye ku micungire y’uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru, Michaëlle Jean.

Ibi biravugwa mu gihe politiki yemejwe mu 2018 n’ibihugu bigize umuryango wa OIF itegeka gushyira ahagaragara inyandiko nyinshi, zirimo raporo z’ubugenzuzi bw’imbere no hanze ndetse n’amafaranga yakoreshejwe n’ibiro by’Umunyamabanga Mukuru uriho, Louise Mushikiwabo.

Mu itangira rya manda ya Mushikiwabo, uyu muryango ngo washyize ahagaragara inyandiko nyinshi nk’uko byasabwaga n’amabwiriza mashya.

Umushaharafatizo w’Umunyamabanga Mukuru, ungana n’Amadolari 275.000, bityo washyizwe ahagaragara ku nshuro ya mbere ku rubuga rwa OIF mu mwaka wa 2019. Amafaranga yakoreshejwe muri 2018, mu bihe bya nyuma bya Michaëlle Jean ku buyobozi bw’uyu muryango, na yo yaratangajwe.

Ariko, nta kimenyetso cya raporo ngarukamwaka y’umugenzuzi wo hanze cyangwa umugenzuzi w’imbere, haba mu mwaka urangiye, 2019, ndetse no ku yabanje.

Ubwumvikane bucye

Mbere yo kwegura ku mirimo ye mu Ukwakira, uwahoze yungirije Louise Mushikiwabo, Catherine Cano, ubwo yacaga i Montreal yemeje ko nyamara, umugenzuzi wo hanze yari yamaze kwemeza ibijyanye n’amafaranga yakoreshejwe mu 2019.

Uyu OIF yemeje ko yeguye kubera ubwumvikane bucye, ngo yari yagaragaje ko hakenewe gusubiramo ibijyanye n’imari nyuma y’imyaka ibiri yikurikiranya y’igihombo cy’angana na miliyoni 7 z’Amadolari.

Guceceka

Ikinyamakuru Le Journal de Montréal dukesha iyi nkuru, kiravuga ko umuvugizi wa Louise Mushikiwabo, Oria Vande Weghe, yanze gusubiza ubusabe bw’iki kinyamakuru bwo kubona inyandiko ziheruka.

Ati: “Duhitamo kubohereza ku rubuga rwacu aho ibikorwa byacu byose byerekanwa, kandi ni, mu mucyo uhagije.”

Inyandiko zisangwa kuri uru rubuga ariko ngo ntabwo zigaragaramo raporo z’ubugenzuzi nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga. Amafaranga akoreshwa n’ibiro bya Mushikiwabo nayo ntabwo agaragara.

Mu 2017, uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Michaëlle Jean, nawe yisanze mu mazi abira no kutavugwaho rumwe bitewe n’igice cya miliyoni y’Amadolari yakoresheje mu kuvugurura inzu yakoreragamo no kuzamura amafaranga yakoreshaga mu gihe yabaga agiye mu butumwa.

Mushikiwabo nawe rero akaba ashobora kwisanga muri uyu mwanya mu gihe atagira icyo akora hakiri kare ngo agaragaze umucyo ku bikomeje kunugwanugwa mu muryango abereye umuyobozi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *