Intasi y’Umuyahudi yafunzwe imyaka igera kuri 30 yemerewe kuva muri Amerika

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yashimye icyemezo cyo guhagarika kubuza uburenganzira bwo kugenda Umunyamerika w’Umuyahudi ufungiye muri Amerika kuva mu 1985 azira kunekera Leta ya Israel.

Kuwa Gatanu, nibwo minisiteri y’ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yakuyeho ibyo yari yasabye Jonathan kubahiriza igihe yarekurwaga.

Uyu wahoze ari umusesenguzi w’igisirikare cya Amerika kuri ubu afite imyaka 66.

Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Netanyahu rigira riti: “Minisitiri w’intebe yishimiye ikurwaho ry’ibihano kuri Jonathan Pollard “kandi yizera ko azagera muri Israel vuba”.

Iyi ntasi yahamijwe icyaha ikatirwa mu 1987 igihano cyo gufungwa burundu izira kuba yarasangije Israel inyandiko z’ibanga za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amaze imyaka 30 muri gereza, yarekuwe by’agateganyo hari ibyo yemeye kuzajya yubahiriza nko kugendana agakomo kagaragaza aho aherereye hose (bracelet électronique), kubahiriza amasaha yo kuba yageze mu rugo no kutava ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cy’imyaka itanu nubwo Israel yari yakomeje kotsa igitutu Amerika.

Iki gihe kirangiye, Minisiteri y’ubutabera, yasobanuye ko yasuzumye dosiye ye kandi “isanga nta kintu na kimwe cyerekana ko ashobora guhungabanya amategeko”.

Yahise “itegeka ko ingingo zashyizweho kugira ngo arekurwe zivaho.”

Nk’uko byatangajwe na Israel, Netanyahu “yari amaze imyaka itari mike yiyemeje guharanira irekurwa (rya Jonathan Pollard)” kandi akora “ubudacogora” kugira ngo amugarure muri Israel.

Bivugwa ko muri za 80 ari bwo Jonathan Pollard yatangiye gukorana n’umukoloneli wo muri Israel I New York akajya amuha amabanga ya Amerika kuri Israel, akazajya ahembwa akayabo k’amadolari.

Muri rusange Jonathan ngo yahaye Israel inyandiko z’ibanga za Amerika zigera mu bihumbi, ndetse dosiye ye ikaba yarateje umwuka mubi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel icyo gihe mu gihe ibihugu byombi byari ku ruhande rumwe mu Ntambara y’Ubutita.

Iki kibazo cyaje kugabanya ubukana nyuma y’aho Israel yemeye guhagarika ibikorwa byayo byose by’ubutasi ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inyandiko z’ibanga zashyizwe ahagaragara na CIA zivuga ko amakuru Jonathan yatanze yafashije Israel kugaba ibitero bya bombe ku birindiro bikuru by’umutwe uharanira kubohoza Palestine (OLP) mu 1985, ndetse yatumye uwari numero ya kabiri muri OLP, Abou Jihad yicirwa i Tunis mu 1988.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *