Burera: Umwe mu barasiwe ku mupaka yatorotse ivuriro ryamwakiriye muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Rusizi Rwamayanje, umwe mu Banyarwanda barasiwe hagati y’umupaka w’u Rwanda na Uganda kuwa Gatanu bagerageza kwinjiza mu gihugu Kanyanga biravugwa ko yatorotse Ikigo Nderabuzima cya Rubaya muri Uganda aho yari yagiye kuvurirwa.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Independent, Rusizi yari umwe mu gatsiko k’Abanyarwanda 10 bari baturutse muri Uganda ubwo baraswagaho n’abashinzwe umutekano b’u Rwanda. Umwe muri aba witwa Chabobuzi Bizimuremyi w’imyaka 23 yarashwe mu gatuza apfa arimo kujyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Muguri, mu Karere ka Kabale.

Ibi byabereye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu saa cyenda n’igice z’igicuku ahitwa Mushunga, mu Karere ka Burera, aho Igipolisi cya Uganda kivuga ko byabereye muri metero 100 uvuye ku mupaka.

Abarashwe bari bavuye muri Uganda banyuze mu nzira zitemewe mbere y’uko abashinzwe umutekano ku ruhande rw’u Rwanda babarabukwa. Aba bari bamaze umugoroba wose mu gasantere k’ubucuruzi ka Muguri nyuma bashaka kwambukana mu Rwanda inzoga za kanyanga.

Soma inkuru bisa hano

Ahabanza

Umwe mu bashinzwe umutekano muri Uganda utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko abarashwe bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Muguri ngo bitabweho, ariko ngo mu kuhagera Rwamayanje yaburiwe irengero mu rukerera rwo kuwa Gatandatu.

Yongeyeho ko abashinzwe umutekano batarabasha kwemeza niba akihishe muri Uganda cyangwa yambutse umupaka agasubira mu Rwanda na none anyuze ku mupaka utemewe.

Nyuma yo gucika kwa Rwamayanje, abashinzwe umutekano bahise bafata icyemezo cyo kohereza mugenzi we, Ronald Nyihabusa (uri ku ifoto) ku Bitaro by’Ikitegererezo bya Kabale, ari naho umurambo wa Bizimuremyi uri mu buruhukiro bwabyo, mu gihe abandi Banyarwanda batanu bari mu bikorwa bya magendu ya kanyanga bafungiye kuri station ya polisi ya Kabale bakurikiranweho kwinjira muri Uganda binyuranyije n’amategeko.

Abo ni; Theodore Mbarushimana, Bosco Manirafashe, Aron Nagitimana, Kasasira Jabilimasi na Jean D’Amour Habyarimana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *