Minisiteri y’uburezi irahumuriza ababyeyi kubw’icyemezo cyo gukomeza gufungura ibindi byiciro by’amashuri, nk’aho kuri uyu wa Mbere abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere, mu wa kabiri no mu wa kane mu mashuri yisumbuye n’amashuri abanza basubukura amasomo yabo, ivuga ko iki cyemezo cyizweho neza. Ni mu gihe hagitegerejwe ibyavuye mu bipimo byafashwe mu rwego rwo kureba uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu mashuri.
Bamwe mu babyeyi banejejwe no kuba abana babo barimo gusubukura amasomo nyuma y’igihe cyari gishize.
Umwe muri bo ati: “Ubu rero turishimye kandi dufite icyizere bitewe n’uko igihugu cyacu gihagaze, uko ingamba tuzubahiriza, turumva dufite icyizere ko abana bazakomeza kwiga bikagenda neza.”
Undi mubyeyi mu bavuganye na RBA dukesha iyi nkuru, avuga ko muri ibi bihe abana batajyaga ku ishuri no kubacunga byagoranaga ugasanga abana bari batangiye kwigira ibirara.
Nubwo iki cyemezo cyo gusubukura amasomo nyuma y’amezi umunani yari ashize abanyeshuri batagera ku ishuri, kishimiwe n’ababyeyi n’abanyeshuri, hari n’abafite impungenge ko abana babo bashobora kuzandurira iki cyorezo cya Covid-19 ku bigo barimo gusubiraho.
Minisiteri y’uburezi ariko iramara impungenge ababyeyi ivuga ko icyo cyemezo cyasuzumanywe ubushishozi nk’uko byatangajwe n’Ushinzwe Ubugenzuzi muri Minisiteri y’uburezi, Kageruka Benjamin.
Ati: “Icya mbere nakubwira, kuba leta yafashe icyemezo cyo kubarekurira nuko byizweho neza. Ntabwo leta yapfa kohereza abana itakoze assessment. Ni ukugirango duhumurize n’ababyeyi. Kugirango leta ifate iki cyemezo, nuko minisiteri y’ubuzima n’izindi nzego bamaze kubona ko icyorezo tugeze ku kigero cyiza cyo kugihashya nk’igihugu.”
Abanyeshuri basubukura amasomo kuva kuri uyu wa mbere ni abiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa kane ndetse n’abageze muri cyiciro cya 3 mu mashuri y’ubumenyingiro, TVET.
Abasubiye ku mashuri bigaho mu mpera z’iki cyumweru basanzeyo bagenzi babo bo mu mwaka wa 3, uwa 5 n’uwa 6 w’amashuri yisumbuye nabo bari bamaze ibyumweru 3 basubukuye amasomo.
Ni mu gihe kandi hagitegerejwe ibyavuye mu bipimo 3000 byafashwe mu rwego rwo kureba uko icyorezo cya COVID19 cyifashe mu mashuri mu gihe amaze afunguye.


