enw35okxiaapi-m.jpg

Intambara izahera iwabo irangirire iwabo – Perezida Ndayishimiye

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu ushize nibwo mu Burundi hasojwe icyumweru cyahariwe abarwanyi mu ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, aho mu ijambo rye Perezida Evariste Ndayishimiye yahaye gasopo abazagerageza guhungabanya umutekano w’igihugu ababwira ko intambara izahera iwabo ikarangirira iwabo.

Kuri uyu munsi, amatsinda ane y’Imbonerakure yakoze akarasisi akurikiwe n’abana binjijwe muri ishyaka CNDD-FDD barahiye mu ndirimbo baririrambaga no mu ntero ko bazakomeza kuba indahemuka ku mukuru w’igihugu.

Imihango yo gusoza iki cyumweru yatangijwe kandi n’akarasisi k’ibihumbi by’abahoze mu gisirikare, bamwe bari bambaye amapantalo n’inkweto by’igipolisi n’impiri n’ibintu bikoze nk’imbunda.

enw35okxiaapi-m.jpg

Mu ijambo rye nk’uko tubikesha urubuga, SOS Médias Burundi, Perezida Ndayishimiye yasabye abayoboke b’ishyaka rye gufata umunota bakibuka nyakwigendera Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida w’u Burundi.

Yakomeje aha gasopo umunyapolitiki wese uzagerageza guhungabanya umutekano.
Yagize ati: “Intambara izahera iwabo irangirire iwabo.”

Yikomye abatavuga rumwe n’ubutegetsi abashinja ko buri gihe bagerageje guhungabanya amatora guhera mu yo mu 2005, 2010 na 2015, atunga urutoki cyane cyane abo mu ishyaka PALIPEHUTU FNL, ADC-Ikibiri n’abagerageje guhirika ubutegetsi mu 2015.

Perezida Ndayishimiye kandi yakomoje ku makimbirane avugwa mu ishyaka rye. Yashinje ubugwari abahoze bakomeye muri iri shyaka, Hussein Radjabu na Jeremie Ngendakumana, bombi bigeze kuyobora CNDD-FDD, kuri ubu bari mu buhungiro, ndetse n’abagerageje guhirika ubutegetsi mu 2015.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Intambara izahera iwabo irangirire iwabo – Perezida Ndayishimiye
    Ese umugore wigeze gusenga avuga ngo kagame ntazababone suyu wabaye first Lady?

  2. Intambara izahera iwabo irangirire iwabo – Perezida Ndayishimiye
    Ese umugore wigeze gusenga avuga ngo kagame ntazababone suyu wabaye first Lady?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *