Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Mbere, yatsinze mu mukino wa gicuti ibitego 2-0 ikipe ya AS Arta Solar yo muri Djibout mbere yo kwakira Gor Mahia yo muri Kenya, mu mukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league uzabera i Kigali mu mpera z’iki cyumweru.
Igice cya mbere cy’uyu mukino wagaragayemo Alexander Song wakiniye amakipe ya Arsenal na FC Barcelona, cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Rutahizamu Usengimana Danny ni we wafunguriye APR FC ku munota wa 50, mbere y’uko Lague Byiringiro winjiye asimbura Bizimana Yannick atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 77 w’umukino.
Ibitego byombi byinjiye biturutse ku mipira yari itanzwe na Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’.
Umukino wa AS Arta Solar wari uwa 11 wa gicuti APR FC ikinnye ndetse ni na wo wa nyuma iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda ikinnye mbere yo kwakira Gor Mahia kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.


