Buyoya uheruka gukatirwa gufungwa burundu yeguye ku nshingano ze muri AU

Sangiza iyi nkuru

Pierre Buyoya wabaye Perezida w’u Burundi, yeguye ku nshingano ze zo kuba intumwa yihariye y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri Mali no mu gace ka Sahel, nyuma y’igihe gito akatiwe gufungwa burundu n’ubutabera bw’u Burundi.

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ivuga ko Buyoya yashyikirije AU ubwegure bwe mu minsi ibarirwa mu icumi ishize.

Amakuru avuga ko Pierre Buyoya yeguye ku mirimo ye kugira ngo abashe gukurikirana urubanza rwe mu rwego rwo kwirwanaho, gusa yafashe kiriya cyemezo ku bwumvikane na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe hagamijwe “kwirinda gusebya” uriya muryango uhuriwemo n’ibihugu hafi ya byose bya Afurika.

Umwe mu bayobozi ba Komisiyo ya AU yavuze ko “Ubwegure bwe bwakiriwe neza cyane ku bw’imirimo myiza yakoze mu izina ry’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe.”

Byitezwe ko Pierre Buyoya ukiri muri Mali azaganira n’itangazamakuru mu minsi iri imbere, mu rwego rwo gusobanura byimbitse icyemezo cye.

Mu Ukwakira uyu mwaka ni bwo Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi rwakatiye Buyoya gufungwa burundu, nyuma yo guhamywa uruhare mu iyicwa rya Melchior Ndadaye na we wayoboye u Burundi.

Ni ikirego yari ahuriyemo n’abantu 18, muri bo Antoine Nduwayo wahoze ari Minisitiri w’Intebe, akaba ari we wagizwe umwere.

Buyoya na bagenzi be bashinjwaga ibyaha birimo gutera umukuru w’igihugu no kugaba igitero kigambiriye ubwicanyi.

Major Pierre Buyoya yayoboye u Burundi incuro ebyiri (1987-1993, 1996-2003). Uyu mugabo w’imyaka 70, aza ku mwanya wa kabiri mu bakuru b’igihugu bayoboye u Burundi imyaka myinshi (13).

Yasimbuwe ku butegetsi na Ndadaye watorewe kuyobora u Burundi muri Kamena 1993; yegukanye intsinzi y’amajwi 65% mu gihe Buyoya yagize amajwi 32%. Ndadaye yishwe mu Ukwakira 1993 nyuma y’iminsi 102 atangiye kuyobora igihugu.

Mu ijoro ryo ku wa 21 Ukwakira 1993 nibwo Umutwe w’Abasirikare b’u Burundi wafashe umukuru w’igihugu, Melchior Ndadaye, wa mbere wari ugiyeho biciye mu matora ya demokarasi, uramwica.

Iyicwa rye ryakurikiwe n’ubwicanyi bwo kwihorera hagati y’Abahutu n’Abatutsi, Abarundi benshi bagera mu bihumbi 300 baricwa, abandi barahunga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *