webuye_weighbridge_where_police_officers_seized_two_trailers_suspected_to_have_been_ferrying_firearms_to_uganda.jpg

Imbunda zafatiwe muri Kenya: Iz’u Rwanda cyangwa iza Uganda?

Sangiza iyi nkuru

Ibinyamakuru bitandukanye haba muri Kenya na Uganda biherutse gutangaza inkuru ko hari amakamyo yafashwe atwaye intwaro ziri mu nzira ijya muri Uganda.

Kuwa 19 Ugushyingo 2020, nibwo havuzwe ko hari imbunda zafatiwe mu modoka zari ziri kuva muri Kenya zerekeza i Kampala. Ku mbuga nkoranyambaga ndetse na bimwe mu bitangazamakuru muri Uganda, hari ukwemeza ko izi mbunda zaba zifitanye aho zihuriye n’ u Rwanda. Rwashinjwe kuba zari kwifashishwa mu guteza akavuyo muri Uganda.

Ni imbunda zari mu makamyo atanu ziza gufatwa n’inzego z’umutekano za Kenya nyuma yo gukemanga imizigo.

Imbunda ni izande hagati y’ibihugu byombi?

Biragoye kwemeza nyir’iz’imbunda mu gihe nta nyir’ubwite uvuga ko ari ize. Hagendewe ku cyerekezo, izi mbunda byavugwa ko ari iza Uganda kuko zajyaga i Kampala. Nanone, ibi ntawapfa kubyemeza kuko nta mpapuro zemeza ubwishyu (facture) zihari zemeza ko Uganda yari yaziguze cyangwa andi makuru ayo ari yose yizewe yahamya ko zari iza Uganda mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Kuvuga ko zifite aho zihuriye n’ u Rwanda nabyo byaba ari ukwigiza nkana kuko nta kimenyetso gihari ko ari uko bimeze. Mu gukoma urushyo n’ingasire, izi mbunda hagendewe ku bimenyetso bihari, ntawatinya kuvuga ko ari magendu kuko ibicuruzwa nk’imbunda by’igihugu runaka, binyura mu kindi, biba bizwi n’inzego z’umutekano, ku buryo bitari gukemangwa na Kenya kandi biri ku butaka bwayo. Ubu igisigaye ni ukumenya ngo yari magendu yande? cyangwa ni intwaro zifitanye isano na kanaka wahe?

Kuba rero u Rwanda rwashyirwa muri ibi, byareberwa mu ndorerwamo y’umubano mubi uri hagati y’ibihugu byombi ku buryo ahubwo Uganda yazaba nka wa mwana murizi udakurwa urutozi n’ubwo ntawabihamya.

webuye_weighbridge_where_police_officers_seized_two_trailers_suspected_to_have_been_ferrying_firearms_to_uganda.jpg
Amakamyo yafatiwe ku iteme rya Webuye muri Kenya arimo imbunda/ interineti

Nta gishya ku bihugu bibanye nabi

Kuba ibirego nk’ibi byava muri Uganda, ntibitangaje kuko n’ubusanzwe iki gihugu nticyahwemye gushinja u Rwanda gushaka kugitezamo akaduruvayo. Ni ibirego u Rwanda rwakunze guhakana rwivuye inyuma ahubwo narwo rugashinja iki gihugu gufasha abashaka kurutera.

Birakwiriye ko havaho kwifashisha ibitangazamakuru bya buri gihugu mu kugaruka kuri iki kibazo ndetse bizwi ko bimwe biri mu kwaha kwa Leta, bibogamye (biased) ntacyo byafasha. Icyakorwa ni uko Kenya yafashe izi ntwaro yakora iperereza ritarimo kongorerana mu matwi, ikavuga nyir’izi ntwaro. Ibi byafasha gukomeza kunagura umubano w’ibi bihugu mu biganiro byari bikomeje kuba. Ibirego nk’ibi biramutse bikomeje, byadindiza ubushake bwo kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Imbunda zafatiwe muri Kenya: Iz’u Rwanda cyangwa iza Uganda?
    Nibase izo mbunda zajyaga Uganda Uganda ibyegeka gute ku Rwanda uretsikimwaro nokuyobyuburari kwa uganda yenda yababa Yarizitwariye RNC kuko arihwifitikicaro tubitegamaso.

  2. Imbunda zafatiwe muri Kenya: Iz’u Rwanda cyangwa iza Uganda?
    Nibase izo mbunda zajyaga Uganda Uganda ibyegeka gute ku Rwanda uretsikimwaro nokuyobyuburari kwa uganda yenda yababa Yarizitwariye RNC kuko arihwifitikicaro tubitegamaso.

  3. Imbunda zafatiwe muri Kenya: Iz’u Rwanda cyangwa iza Uganda?
    Ibya Uganda n’URwanda,bisa na wamugani w’umwana wikirura numwana wintama,bitewe nibyo batwifuriza,nimbaraga bashyira mugushaka kudusenyera,ntagitangaje kuba bavugako imbunda ariz’URwanda,gusa ndizera nyuma yaya makuru hazaza andi,ukuri kujye ahabona,ikinyoma gikubitirwe ahabona.tubitege amaso.

  4. Imbunda zafatiwe muri Kenya: Iz’u Rwanda cyangwa iza Uganda?
    Ibya Uganda n’URwanda,bisa na wamugani w’umwana wikirura numwana wintama,bitewe nibyo batwifuriza,nimbaraga bashyira mugushaka kudusenyera,ntagitangaje kuba bavugako imbunda ariz’URwanda,gusa ndizera nyuma yaya makuru hazaza andi,ukuri kujye ahabona,ikinyoma gikubitirwe ahabona.tubitege amaso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *