Umukecuru Nyirangoragoza Marianne witabye Imana, yasize ageneye Perezida Paul Kagame irage rigizwe n’ubutaka n’inzu biherereye mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba. Ni irage Iri rage rigizwe n’ubutaka bufite No 1640 ,1530,no 1636 yahaye umuntu benshi batigeze bamenya uretse noteri wenyine yarikoreye imbere.
Nyirangoragoza yakoze ibi kubera uburyo Perezida Kagame yitaye ku mibereho ye nyuma y’ubuzima bubi yanyuzemo amaze kubura abana be 10 n’umugabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko RBA yabitangaje. Soma: https://bwiza.com/?Umukecuru-yaraze-Perezida-Kagame Amwe mu mateka y’intwaza nyirangoragoza Nyakwigendera yavutse kuwa 2 Gicurasi 1947. Yitabye Imana kuwa 29 Gicurasi 2020. Mu rugendo rwe ku Isi, Uhoraho yamuhaye gushaka umugabo, amuha no kwibaruka abana 10 ariko umunani bicanwa na Se muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yaje guhungira mu muryango we utarahigwaga, biba guhungira ubwayi mu kigunda kuko yagezeyo,na ba bana babiri basigaye bicwa n’abo mu muryango we asigara iheruheru. Yaje guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaruka mu Rwanda nyuma y’urugamba rwiswe urwo kubohora u Rwanda rwatangiye mu 1994. Umuragwa we yamenyekanye kuri uyu wa kabiri. Ni Paul Kagame, Perezida wa Repubulika we witaye ku mibereho ye nyuma y’ubwo buzima bubi yanyuzemo. Umuyobozi wa AVEGA Agahozo ku rwego rw’igihugu Mukabayire Valerie yashyikirije iri rage ku mugaragaro Ministre muri Perezidansi, Uwizeye Judith. Min. Uwizeye Judith yakiranye yombi iri rage,arishima mu izina rya Perezida wa Repubulika,maze ahita atangaza ko umuragwa ariwe Mukuru y’Igihugu Paul Kagame aryemeye kandi ko ubu butaka azabushyiraho igikorwa rusange kizagirira inyungu abaturage bahaturiye. Bamwe mu baturaniye uyu mutungo bishimiye cyane guturana na Perezida wa Repubulika nk’uko RBA yabitangaje. Nyirangoragoza Marianne,i sura ye iracyagaruka mu bitekerezo by’abo bari baturanye,abato yareze atitaye ko abe bishwe abireba,baribuka umutima mwiza yagiraga bemeza ko koko yari ukwiye kugira umukuru w’igihugu nk’umuragwa we. Itegeko No 27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe,impano n’izungura mu ngingo yaryo ya 61 risobanura ko Irage ari igikorwa mbonezamategeko kigirwa n’umwe mu bo kireba kikaba gishobora guseswa kandi kigakorwa muri bumwe mu buryo buteganywa n’itegeko aho umuntu agena amerekezo y’ibintu bye igihe azaba atakiriho. Uraga yikuraho ibintu nta kiguzi,uragwa akabyegukana ari uko uraga apfuye.
Nyirangoragoza waraze umutungo we Kagame/ Twitter RBA



2 Responses
Byinshi ku mukecuru waraze umutungo we Perezida Kagame mu ibanga
Umukobwa wimyaka 23 _25 only
Byinshi ku mukecuru waraze umutungo we Perezida Kagame mu ibanga
Umukobwa wimyaka 23 _25 only