CNLG yakiriye abanyeshuri baturutse muri za kaminuza zo muri Amerika

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu itariki ya 21 Nzeri 2016, Abanyeshuri baturutse muri za kaminuza esheshatu zitandukanye zo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, basuye Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside(CNLG).

Aba banyeshuri bari mu Rwanda mu rwego rw’amasomo rwitwa: “Post-Genocide Restoration and Peacebuilding”. Bifuje kumenya imikorere ya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside

Amaze kubifuriza ikaze, Dr Gasanabo Jean Damascène, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ububikoshakiro yatangiye ababwira imiterere ya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside anabagezaho inshingano zayo nkuru ari zo: Kwibuka no gukumira jenoside, gukorera ubuvugizi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no gukora ubushakashatsi kuri jenoside.

Yibukije ko CNLG ari yo ifite inshingano zo gutegura igikorwa cyo kwibuka ku rwego rw’igihugu, ikanategura ibiganiro bizatangwa ndetse n’insanganyamatsiko ya buri mwaka igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi kigenderaho. Ifite kandi n’inshingano zo kwita ku nzibutso. Igomba kandi gufasha abanyarwanda guhangana n’ingaruka za jenoside, cyane cyane kuvuganira abo yasize iheruheru cyangwa abo yasigiye indwara zidakira.

38b83eb4a5

Ubushakashatsi nabwo burafasha cyane mu kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha mu buryo bwo kuyigisha kugira ngo urubyiruko rw’ubu ruyimenye.

Dr Gasanabo Jean Damascène yasobanuriye abo bashyitsi jenoside icyo ari cyo, abasobanurira uko itegurwa n’uko ishyirwa mu bikorwa abaha ingero z’ibyabaye mu Rwanda anakoresheje ibyanditswe n’abashakashatsi nka Raphael Lemkin na Gregory Staton.

Yibukije ko mbere y’ubukoloni abanyarwanda bari bamwe, bavuga ururimi rumwe, batuye hamwe kandi bemera Imana imwe, ndetse bagasangira n’umuco umwe. Ivangura ubukoloni bwazanye ryarakomeje nyuma y’aho u Rwanda ruboneye ubwigenge, riza no kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ububikoshakiro muri CNLG, Dr Gasanabo Jean Damascène yanabaganirije ku ngamba zo kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.

Yerekanye uko amategeko y’u Rwanda ahana abagaragaweho ibyo byaha, anerekana ukuntu n’amahanga amwe n’amwe agenda ashyiraho ayo mategeko. Dr Gasanabo Jean Damascène arasanga ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga ari ngombwa kugira ngo abahakana jenoside n’abafite ingengabitekerezo bahanwe.

Ikiganiro cyashojwe n’ibibazo abo bashyitsi babajije. Bibanze ku micungire y’inzibutso no ku ngamba zo kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Bashimiye Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside ko yabakiriye neza ikanabigisha byinshi ku mateka y’u Rwanda.

Src:CNLG

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *