Aliko Dangote umuherwe wa mbere muri Afurika yeruye avuga ko afite gahunda yo kugura ikipe ya Arsenal akayivugurura igahinduka ku rwego rwo hejuru.
Uyu muherwe ukomoka mu gihugu cya Nigeria, avuga ko iyi gahunda ayiteganya mu gihe cya vuba, nyuma y’igihe abitekerejeho agasanga agomba kubigeraho.

Uyu muherwe kandi atangaza ko ashaka kugura Arsenal atari ugushaka gukora ubucuruzi nk’ibisanzwe, ahubwo ngo ashaka guhindura imikinire isanganywe ikagera ku rundi rwego.
Yagize ati” Narumbukiwe n’ubucuruzi , ndumva no kugira ikipe imbarizwaho nabyo bizampira,gusa sinteganya kuyigura mu rwego rwa Business nk’ibisanzwe ahubwo nshaka kuyizamura mu ntera”.
Yagarutse ku mpamvu adashaka kugura amakipe yo muri Nigeria kandi nayo akomeye ahubwo akihutira gushaka kugura ayo mu bwongereza, ashimangira ko aramutse aguze ayo makipe byatuma ibendera rya Nigeria riguma aho riri ntirikomeze kuzamurwa mu bihugu bitandukanye.
Yakomeje avuga ko aramutse aguze Arsenal igihugu cye cyamenyekana kurushaho abisanisha n’uko umuherwe wa Chelsea Abramovich ahora avugwa bigatuma igihugu cye cy’Uburusiya kirushaho kumenyekana.
Africanews ivuga ko Dangote kandi ateganya gushora amafaranga mu bikorwaremezo mu gihugu cye cya Nigeria,aho ashaka kubaka imihanda akanubaka imiyoboro y’ibikomoka kuri peteroli mu minsi iri imbere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
Â


