Museveni yavuze ko atazihanganira ‘Inkozi z’ibibi’ zishyigikiwe n’amahanga

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko igihugu cye kitazigera na rimwe kihanganira abo yise ‘Inkozi z’ibibi’ zishyigikiwe n’ibihugu by’amahanga, zigamije guhungabanya umudendezo w’abaturage ba Uganda.

Museveni yabitangarije kuri Televiziyo y’Igihugu, nyuma y’uko mu byumweru bibiri bishize abanya-Uganda babarirwa muri za mirongo bishwe barashwe n’inzego zishinzwe umutekano, bigaragambiriza itabwa muri yombi rya Depite Robert Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ uri mu biyamamariza kuyobora Uganda.

Ni imyigaragambyo yanahagurukije bimwe mu bihugu by’amahanga byamagana ibyaberaga muri Kampala no mu yindi mijyi ya Uganda.

Museveni avuga ko mu bantu baguye mu bikorwa bya Polisi byo guhosha imyigaragambyo y’abashyigikiye Bobi Wine abenshi bari ibisambo, nk’uko The Monitor dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Perezida wa Uganda yihanganishije abafite ababo bishwe n’amasasu yarashwe na Polisi, abizeza ko bagiye kuzahabwa impozamarira, gusa ashimangira ko abatuye Uganda bagomba kuzirikana ko ubutegetsi bwe butazihanganira uzashaka guteza rwaserera mu baturage, ababuza amahoro.

Perezida Museveni ubwe yatangaje ko abantu barashwe kandi bakicwa n’amasasu yarashwe na Polisi ari 54, muri bo 32 bakaba barasahuraga amaduka.

Ni amakuru avuga ko yahawe n’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kugenza ibyaha, Grace Akullo.

Ati: “ Ndihanganisha abaturage ba Uganda baburiye ababo muri biriya bikorwa bya Polisi byo kwirukana ibisambo byasahuraga amaduka y’abandi. Ndabizeza ko Guverinoma igiye kubaha impozamarira ariko ntituzaziha abafite ababo barashwe bajya gusahura.”

Museveni yabwiye abayoboke ba Bobi Wine ko bahubutse cyane ubwo biyemezaga kujya mu mihanda kwamagana ifatwa rye, ngo kuko bari kwitonda bagategereza ko agezwa mu butabera.

Yabasabye kutazongera kwibeshya ngo bumve ko Kyagulanyi adakorwaho, bityo bibatere kujya mu mihanda bagahungabanya umutekano w’abaturage.

Ati: “Ibyo kumva ko Hon Kyagulanyi (Robert) adakorwaho kuko ari Umunyapolitiki abamushyigikiye bagomba kubyibagirwa, ntibizongere kubaho ukundi kuko babibonyemo isomo.”

Perezida Museveni kandi yibukije abandi banyapolitiki ko kizira guhuriza abantu benshi ahantu hamwe kuko bishobora gutuma banduzanya COVID-19, iki cyorezo kikaba kimaze kwica abaturage ba Uganda bagera kuri 201 mu bandi 20, 145 bacyanduye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *