TPLF yigambye gufunga ingabo za Eritrea zagiye gufasha iza Ethiopia

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ishyaka TPLF riroboye Leta ya Tigray, yatangaje ko ingabo ze zitigeze ziyamanika imbere y’iza Ethiopia bamaze igihe bahanganye, ahubwo avuga ko hari abasirikare ba Eritrea zafunze nyuma yo gubafata mpiri baje gufasha Ethiopia.

Debretsion Gebremichael uyobora Tigray People Liberation Force, yavuze ko kuri uyu wa mbere imirwano yari igikomeje mu murwa mukuru wa Tigray, Mekelle, wamaze kwigarurirwa n’ingabo za Ethiopia.

Ni mu butumwa bugufi yoherereje Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, dukesha iyi nkuru.

Reuters ivuga ko yavugishije Leta ya Ethiopia kugira ngo igire icyo ivuga ku byatangajwe na TPLF, Billene Seyoum usanzwe ari umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe, Dr Abiy Ahmed, akavuga ko gusubiza “ku binyoma by’agatsiko k’abagizi ba nabi” atari byo guverinoma irajwe ishinga na byo.

Leta ya Eritrea yo ntacyo iratangaza ku ifungwa ry’abasirikare bayo, gusa yakunze guhakana kwivanga muri iriya ntambara imaze ibyumweru bitatu itangiye.

Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yasohoye itangazo rivuga ko ingabo z’igihugu cye zafashe umurwa mukuru wa Tigray, Mekelle, zinabohoza ibihumbi by’abasirikare bayo bari barafashwe bugwate na TPLF.

Minisitiri Abiy wavuze ko intambara yo kurwanya intagondwa za TPLF yarangiye, yavuze ko ingabo ze zanigaruriye ikibuga cy’indege cy’i Mekelle, ibiro by’inzego z’ubuyobozi bitandukanye ndetse z’inabohoza ikigo cya gisirikare.

Yavuze ko icyari gikurikiyeho ari ugusana umujyi wa Mekelle washegeshwe cyane n’iriya ntambara, ashimira abaturage bagize uruhare mu guhashya abagizi ba nabi.

Reuters ivuga ko bigoye kumenya ukuri kw’ibivugwa n’impande zombi, bijyanye n’uko itumanaho na Internet byahagaritswe muri kariya gace.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *