Ukwisanzura kw’Itangazamakuru n‘abarikurikira ngo ntibitanga uburenganzira bwo gutukana-Peacemaker

Sangiza iyi nkuru

Abanyamakuru bo mu Rwanda cyane abakorera ibitangazamakuru bikoreshaikoranabuhanga(Online Media) barasabwa kutirara ngo bagendere mu kwisanzura kwabo ngo babe bazanamo guhangana no gutukana bituma basa n’abataye inshingano.
img_8464
Ibi n’ibyatangajwe na Mbungiramihigo Peacemaker umuyobozi w’inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda (MHC) ubwo yaganiraga n’abanyamakuru bari mu mahugurwa ari kubera i Musanze bigishwa mu gukoresha ikoranabuhanga rinoze kandi ribateza imbere ndetse n’umwuga wabo muri rusange.
img_8456
Yavuze ko igihe itangazamakuru ririmo ritorohewe cyane iryo mu Rwanda bitewe nuko ikoranabuhanga riri kwihuta umunsi ku umunsi,aho usanga abantu bashobora kumenyera amakuru bivuye ku imbuga nkoranyambaga nyinshi zitandukanye ziba zikoreshwa, usanga amenshi muri ayo makuru kaba atizewe ashobora no gusigira icyasha ku igitangazamakuru.
img_8471
Abari guhugurwa basabwe kurushaho kugira inyota kugirango barushe kumenya birenze kandi bakora mu buryo bw’umwuga
Ngo gukurikira aya mahugurwa n’ingenzi kuko bazungukiramo byinshi, ariko nanone ngo kuko ibi bitangazamakuru bikoresha murandasi (online Media) bisabwa kwitonda bigakora inkuru bifitiye gihamya kandi bitirengagije amahame y’itangazamakuru mu Rwanda abanyamakuru ubwabo bishyiriyeho kuko ariyo azabafasha gukora neza uko bikwiye.
Ati: kandi mwibuke ko uburenganzi dufite butaduha guhangana ngo dusebanye haba ku ba nyamakuru no kubakurikira itangazamakuru kuko ubu usanga umuntu ajya kuri Radido agatuka mugenzi undi nawe agafata ikaramu akandika nyamara ntihibukwe ko itangazamakuru ribereyeho rubanda mu kuwigisha no gufasha gutera imbere.
MHC/bwiza.com
abanyamakuru bahangana baba birengagije inyungu zabo bakorera.
basabwe guhesha agaciro umwuga w’itangazamakuru kuko ari abigisha bumenyi butandukanye kandi bufatwa nk’ihame,bitryo bakaba basabwe kurushaho gukora neza kuko batikorera ahubwo bakorera rubanda
bivugwa ko aya mahugurwa azafasha byinshi mu binyamakuru bikoresha murandasi (internet )mukuzamura umusaruro wabyo no kurushaho kubaka ubunyamwuga hanozwa ubufatanye.
img_8473
Muri aya mahugurwa ngo harifuzwa ko ubumenyi bwihariye bazahakura ,buzafasha muburyo bwo kwikorera no gutunganya neza ibinyamakuru byabo uko babyifuza no kurushaho kumenya uburyo bwo gukoresha social networy kugirango amakuru abashe kugera kure.ibi kandi MHC izabyongeraho guhugura abayobozi b’ibitangazamakuru mu rwego rwo kubaha ubushobozibwo kubibyaza umusaruro no kubicunga neza.
dsc_0606
Sehene Ruvugiro Emmanuel umwe mu bari guhugurwa yavuze ko aya mahugurwa atangwa na Media High Council ari ingezi kandi amaze guhindura byinshi ariko ko bitahagije hakwiye no gushaka uburyo n’imyimvire y’abakurikira itangazamakuru kimwe n’abayobozi bakarushaho kuba abafatanyabikorwa baryo ngo kuko ribereyeho bo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *